Depite Mu Nteko Ishinga Amategeko Y’u Burayi Akurikiranyweho Ruswa

Abagenzacyaha bo muri Polisi y’u Bubiligi bari mu iperereza rimaze gufatirwamo abantu barimo n’uwahoze ari Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ukurikiranyweho kwakira ruswa ya Qatar ngo ajye yorohereza imyanzuro ifitiye iki gihugu inyungu gutambuka.

Iby’iyi ruswa Qatar irabihakana, ikavuga ko ntaho ihuriye nabyo!

Kaili ngo yahawe amafaranga menshi n’abayobozi ba Qatar

Abapolisi  bo mu Bubiligi mu gihe cya vuba aha, bafatanye Se wa Depite Eva Kaili amafaranga angana na €600,000  bivugwa ko yari ashyiriye umukobwa we.

Si we wafashwe gusa ahubwo hari n’abandi bantu barimo umukunzi wa Kaili witwa Francesco Giorgi, uwahoze mu Nteko y’Uburayi witwa  Pier Antonio Panzeri ndetse n’uwo bavuga ko yoherezwaga na Qatar ngo abe umuhuza muri iki gikorwa witwa Niccolò Figa-Talamanca.

- Kwmamaza -

Uko ari bane, Polisi ivuga ko abayobozi ba Qatar babahaye byibura miliyoni £1.3 ngo bajye bagira uruhare mu gutuma amategeko yorohereza inyungu za Qatar atambuka.

Hari amasanduku yashyizwe ahagaragara arimo amafaranga menshi akoreshwa mu Burayi,  Polisi y’u Bubiligi ikavuga ko bayasanze mu rugo rwa Depite Eva Kaili ndetse no mu ngo zabo bafatinyije ubwinjiracyaha.
Bose barashinjwa iyezandonke  n’ibyaha biteguranywe ubuhanga, organized crimes.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Depite  Kaili ruzaba taliki 22, Ukuboza, 2022.

Se  aherutse gufatirwa ku kibuga cy’indege afite ivarisi irimo €600,000  ndetse hari n’izindi noti nyinshi Polisi yasanze zarahishwe munsi ya tapi mu rugo rw’inshuti ye yitwa Panzeri isanzwe ituye mu Butaliyani.

Iyi varisi bayifatanye Se wa Kaili irimo izi cash

Amakuru avuga ko aya mafaranga yari busaranganywe mu bandi bayobozi bakuru mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nk’inyoroshyo yo gutuma Qatar igira ijambo mu bikorerwa mu Burayi ariko bigakorwa mu cyayenge.

Se wa Kaili yafatiwe ku kibuga cy’indege aho abapolisi bari bamutegeye muri Hotel iri hafi aho nk’uko Le Soir ibivuga.

Hagati aho hari andi mafaranga angana na  £500,000 yafatiwe mu rugo rwa  Pier Antonio Panzeri.

Mu bafashwe na Polisi harimo undi witwa  Niccolò Figa-Talamanca uyu akaba asanganywe ikigo gishakira ibindi bigo amasoko( babyita lobbying group) kitwa  No Peace Without Justice.

Madamu Kaili ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko ntaho ahuriye n’iyo ruswa y’i Doha.

Iyi ni idosiye ikomeye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuko ihuza u Butaliyani n’u Bubiligi ahubatse icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ariko nanone ikazanamo n’igihugu cyo muri Aziya kitwa Qatar.

Iyi Qatar niyo iri gukinirwamo imikino y’igikombe cy’isi 2022 kibura umukino umwe ngo kibone ucyegukana.

Abagenzacyaha bo muri Polisi y’u Butaliyani kandi bafashe na mudasobwa zigendanwa ndetse na telefoni zigezweho  birimo amakuru menshi.

Polisi yahisemo kwaka ibi bikoresho abakozi 10 bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Burayi mu rwego rwo kwirinda ko hari amakuru bazimanganya cyangwa bakayagoroka bikazabangamira iperereza.

Byose babivanye mu Butaliyani babijyana mu Bubiligi.

Abashinjwa gukorana na Eva Kaili babasanganye amafaranga menshi bivugwa ko bahabwaga n’ubutegetsi bw’i Doha

Hari n’amakuru avuga ko Maroc nayo iri muri iyi dosiye ariko ubutegetsi bw’i Rabat bwarabigaramye!

Madamu Eva Kaili yari aherutse kwirukanwa mu Nteko ishinga amategeko y’u Burayi ndetse yangirwa no kuba yaba Umudepite mu Nteko y’u Bugereki aho akomoka.

Imitungo ye yahise ifatirwa kugira ngo bizorohereze iperereza.

Uko bigaragara, ruswa ntigira imipaka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version