Igikomangoma Bajrakitiyabha wa Thailand ari mu bitaro nyuma yo gufatwa n’umutima ubwo yari ari muri siporo.
Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yikubise hasi ari kumwe n’imbwa ze ubwo yakoreraga siporo mu bisitani bw’ibwami.
Abaganga bagerageje kumufasha ngo barebe ko umutima wakongera gukora neza bakoresheje ubuhanga bita CPR (Cardiopulmonary resuscitation) ariko biranga, biba ngombwa ko bamwuriza kajugujugu bamujyana kwa muganga.
Umwami wa Thailand akimara kumva iyo nkuru yahise aza kureba uko umukobwa we amerewe ariko ngo ntamerewe neza kubera ko ubwo twandikaga iyi nkuru yari ari mu byuma byamufashaga gukomeza kubaho.
Ari gufashwa n’imashini yongera umwuka wa Oxygen ngo abantu barebe niba yakomeza kubaho.
Umunyamakuru witwa Andrew MacGregor Marshall yanditse kuri Twitter ko gukira kwa kiriya gikomangoma biri kure.
Amakuru atangwa n’abantu b’ibwami avuga ko nta kizere cy’uko igikomangoma cyari buzaragwe ingoma kiri bugaruke mu buzima, icyakora ngo abahanga barakomeza gufasha uriya mukobwa guhumeka bakoresheje ikoranabuhanga bita ECMO.
Hagati aho abiru b’ibwami bari kwiga ikiri bukurikireho nk’uko wa munyamakuru witwa MacGregor Marshall yabyanditse.