Desmund Tutu Azashyingurwa Kuwa Gatanu, Umurambo We Uzatwikwa

Umuryango washinzwe na Arkibishopu Desmund Tutu watangaje ko uyu mukambwe uherutse kwitaba Imana azashyingurwa ku wa Gatanu tariki 31, Ukuboza, 2021 bucya ari ku Bunani.

Desmond Tutu wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye Imana ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, afite imyaka 90.

Iby’urupfu rwe byatangajwe na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa.

Desmund Tutu yari umunyedini ukomeye mu Idini ry ‘Angilikani.

- Advertisement -

Yagize bukomeye mu guharanira ko igihugu cye , Afurika y’Epfo, kibaho kigenga kandi gituwe n’abana bacyo bose, nta vangura.

Iby’uko umurambo we uzashyingurwa tariki 31, Ukuboza, byatangajwe n’Umuryango yashinze witwa The Archbishop Tutu IP Trust and Desmond and Leah Tutu Legacy Foundation.

Abagize uyu muryango bashimiye abatuye Isi bafashe mu nda abasigaye bo kwa Tutu nyuma y’urupfu rwe rwatunguye benshi batuye Isi.

Umurambo we uzatwikwa…

Abo mu muryango yashinze bavuga ko umurambo w’uriya muyobozi mu by’idini uri mu bakomeye bari bakiriho azutwikwa hanyuma ivu rishyingurwe muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Joriji iri muri Cape Town.

Abantu 100 nibo bonyine bemerewe kuzajya kumusezeraho,  uyu mubare ukaba waratoranyijwe mu rwego rwo kwirinda ko hari abakwanduzanya COVID-19 iri guca ibintu ku isi.

Arikibishopi wa Cape Town witwa  Thabo Makgoba niwe watangaje umubare w’abantu bazaza kumusezeraho.

Ubwo Afurika y’Epfo yari imaze gusohoka muri Apartheid, Perezida Nelson Mandela yagize Musenyeri Tutu umukuru wa Komisiyo y’Ukuri n’Ubwuyunge, ahabwa inshingano zo gukora iperereza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ivanguraruhu.

Yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Johannesburg kuva mu 1985 kugeza mu 1986 nyuma aza gushingwa Arkidiyosezi ya Cape Town kuva mu 1986 kugeza mu 1996.

Yaje no kuba Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’amadini muri Afurika y’Epfo.

Umuhati we watumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka 1984.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version