Umupadiri W’i Kabgayi Washinjwaga Gusambanya Umwana W’Umuhungu Yagizwe Umwere

Kuri gereza ya Muhanga hategerejwe ifungurwa  rya Padiri Jean Baptiste Habimfura  wari umaze gihe runaka afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana ariko urukiko rwamugize umwere.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nirwo ruherutse kumugira umwere ku cyaha yashinjwaga cyo gusambanya umwana w’umuhungu no guhimba inyandiko mpimbano.

Yasomewe tariki 28, Ukuboza, 2021.

Yashinjwaga ko yakoreye kiriya cyaha  umwana wari usanzwe akorera aba bapadiri aho batuye mu Murenge wa Rongi.

Padiri Habimfura yafashwe tariki ya 10 Gashyantare 2021 ageze ku mupaka wa Rusumo bikaba byarakekwaga ko yaragiye gucika ubutabera.

Inteko yaburanishije urubanza rwe yavuze ko ibirego byatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite ku byaha byombi yari akurikiranyweho, rutegeka ko ahita arekurwa.

Ikinyamakuru Intyoza cyanditse ko ku binyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho, ngo cyakomotse ku ibaruwa yanditswe n’uriya mwana avuga ko ibyo yavuze mu bushinjacyaha yabeshyeye uriya mupadiri ndetse ibaruwa ijyanwa no kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi maze ubushinjacyaha bubiheraho buvuga byakozwe mu buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso maze bigirwa icyaha.

Ibi byaha byombi ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Padiri Habimfura bwari bwaramusabiye igihano cy’imyaka 32 y’igifungo.

Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, yasabiwe gufungwa imyaka irindwi naho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure bwaramusabiye imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasabye ko biriya bihano bigomba gukomatanywa akabikora byose.

Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko yishimiye ko uwo yunganira yagizwe umwere.

Ngo hari ibitarashingiweho bamufata birimo ko uriya mwana yavuze ko Padiri yamufashe mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko agafatwa muri Gashyantare 202.

Ibi ngo bivuze ko nta n’urwego na rumwe yari yarabibwiye ko yahohotewe na  Padiri .

Ikindi ngo ni ko na raporo yakozwe n’inzobere itegeze igaragaza ko uriya mwana yasambanijwe.

Ndetse na nyirubwite yaje kwivuguruza

Padiri Habimfura Jean Baptiste  yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi.

Yakoze no muri  Paruwasi ya Ntarabana iherereye mu Murenge wa Rongi muri Muhanga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version