Didier Gomez Watoje Rayon Sports, Yasinyiye Gutoza Simba Ya Tanzania

Didier Gomez Da Rosa wigeze kuba umutoza wa Rayon Sports yasinye  nk’umutoza mushya  wa Simba FC yo muri Tanzania. Iyi kipe yari iherutse kwirukana Umubirigi  Sven Vandrenbroeck werekeje muri Far Rabat yo muri Morocco.

Didier Gomez Da Rosa yari asanzwe ari umutoza wa El Merrikh yo muri Sudani akaba yarayihesheje tike yo kujya mu matsinda  mu mikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Simba FC ibaye ikipe ya cyenda Didier Gomez Da Rosa  atoje ku Mugabane wa Afurika.

Muri yo harimo Rayon Sport yo mu Rwanda.

- Advertisement -

Simba kandi yahawe umutoza w’abanyezamu ukomoka muri Brazil   witwa Milton Nienova.

Amakipe yatojwe na Didier Gomez muri ni aya:

Rayon Sports yo mu Rwanda,  El Merrikh SC yo muri Sudan , CS Constantine na  JSM Skikda zo muri Algeria, Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia, Horoya yo muri Guinea, Ismaily yo mu Misiri na Coton Sports yo muri Cameroon.

Umufaransa Didier Gomez Da Rosa yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2012/ 2013.

Yaje kuyivamo ajya muri Algeria gutoza amakipe y’aho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version