Umutoza Louis Van Gaal Arwaye Cancer Y’Ubugabo - Taarifa
Menu
Indimi

Imikino

Umutoza Louis Van Gaal Arwaye Cancer Y’Ubugabo

Yanditswe kuwa

Kuri iki Cyumweru Umutoza ukomoka mu Buholandi witwa Louis Van Gaal yatangarije kuri televiziyo ko ibizamini by’abaganga byerekenye ko arwaye cancer y’ubugabo, ni iyo bita prostate cancer.

Yabitangarije  mu kiganiro kitwa Humberto.

Uyu mugabo w’imyaka 70 y’amavuko yavuze ko n’ubwo ari uko bimeze, atazabura gukomeza gukora akazi ke ko gutoza.

Kuri iriya televiziyo yagize ati: “ Ni kenshi nacungaga ku jisho abakinnyi banjye nkajya kwa muganga kwisuzumisha ngo berebe uko merewe. Nageragezaga kubereka ko nta kibazo mfite ariko siko bimeze. Ndarwaye…”

Avuga ko n’ubwo yizeye ko iriya cancer itazamuhitana, ariko ngo igeze ku rwego rukomeye.

Van Gaal avuga ko azakomeza akazi ke ndetse ngo afite gahunda yo kugeza ikipe  ye kure mu marushanwa y’igikombe cy’isi azabera muri Qatar .

Ikipe y’igihugu y’u Buholandi ku ikubitiro izahura na Senegal na Equateur.

Louis Van Gaal agiye kumara imyaka 40 ari umutoza w’amakipe akomeye arimo Mancester United, FC Barcelona n’andi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
Advertisement Enter ad code here