DIGP Namuhoranye Yibukije Abapolisi Indangagaciro Zibaranga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo DIGP Felix Namuhoranye yibukije itsinda ry’abapolisi 160 buriye indege bajya kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ko icyangombwa kigomba kubaraga kurusha ibindi ari ikinyabupfura.

DIGP Namuhoranye yavuze ko ikinyabupfura n’ubunyangamugayo biri mu by’ingenzi biranga Abanyarwanda muri rusange n’Abapolisi by’umwihariko.

DIGP Felix Namuhoranye ati: “Gukorera hamwe ndetse no gufatanya mwubaha abandi bose muzaba mukorana bikwiye kubaranga mu mirimo muzaba mushinzwe.”

Yababwiye ko bahuguwe neza, barigishwa bityo ko amasomo bahawe agomba kubaranga akerekana ko bavuye mu gihugu cyubaha abandi kandi kiyubashye

- Advertisement -

Namuhoranye yabasabye kuzubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda.

Yababwiye ko ikinyabupfura n’ubunyangamugayo ari ibirango by’Abanyarwanda

N’ubwo muri rusange Polisi y’u Rwanda ivugwa ibigwi byo kwitwara neza, ariko hari bamwe mu bapolisi bagaragaraho imyitwarire idahwitse.

Urugero ruheruka ni urw’abapolisi  barindwi barimo ba ofisiye, baherutse gufatwa bakekwaho icyaha cya ruswa mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe bakekwaho ko bakoranaga n’abarimu bo mu mashuri yigisha ibinyabiziga mu kwaka ruswa abanyeshuri, ariko nyuma biza gutahurwa.

Bose bahakana uruhare baba baragize mu byaha bya ruswa bakekwaho.

Gusa umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ubwo yigaga imodoka, umwalimu we yamubwiye ko bitoroshye ko yabona perimi mu gihe atavuganye n’umupolisi.

Aba bapolisi batumye Polisi y’u Rwanda igira icyasha

Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ati: “Biza kurangira ambwiye ko ngomba kugira icyo nkora kugira ngo mbone perimi nashakaga. Babanje kunsaba 300,000 Frw bambwiye ko ari ikiguzi, ikizamini kimaze kuba mbongera 100,000 Frw.”

Yemeye gutanga ruswa anyuze kuri mwalimu we, ku buryo bamubwiye ko yatsinze ikizamini cya perimi atanagikoze.

Yakomeje ati “Ku munsi w’ikizamini bambwiye ko atari ngombwa gukora kuko byari byarangiye, ntabwo nigeze nkora ikizamini.”

Ni ukuvuga ko yabwiwe ko yatsinze ikizamini kandi ataragikora.

Gusa ngo mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo yigeze yibona mu batsinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera icyo gihe  yavuze ko abafashwe bose “bakekwaho kurya akatagabuye’ bagatanga ibyo batemerewe.

Yavuze ko kubera ruswa, hari abantu bageze ahakorerwaga ibizamini mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ntibakoreshwe ibizamini kandi bikaza kwemezwa ko batsinze.

CP Kabera yakomeje ati “Hari n’undi watanze amafaranga ntiyagera aho hantu ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

Hari n’andi makuru yavuzwe mu myaka yabanjirije uwa 2021 yagarukaga ku myitwarire idahwitse y’abapolisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version