Nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Masaka, RIB yaperereje ifata umugore w’imyaka 36 ukekwaho gushimuta abana b’abandi abakuye muri ibi bitaro akabita abe.
Mu ijoro ryakeye nibwo uwo mugore yafashwe.
Taarifa Rwanda yamenye ko abagenzacyaha baraye bamusanze iwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, bamusangana undi mwana w’imyaka itanu bivugwa ko nawe yashimutiwe i Masaka, mu myaka itanu ishize.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko nyuma yo kuregerwa ko hari umwana wibwe, baperereje baza gusanga ubikora atuye muri Rwamagana.
Ukekwaho icyo cyaha witwa Florence Mukamana, bikavugwa ko yajyaga mu bitaro bya Masaka, akiyita umugiraneza uje gufasha ababyeyi bahabyariye bakabura ubwishyu ngo batahe, akabishyurira.
Nyuma yakurikizagaho kubagira inshuti ze, akabaherekeza akabageza mu ngo zabo ariko ntibirangirire aho.
Iyo itariki yo kujya gukingiza yageraga, yajyaga mu rugo rwa wa mubyeyi akamuherekeza gukingiza bagera imbere, akamugira inama y’uko yamuha uwo mwana akamwihutana kuri moto, hanyuma uwo mugore( Nyina w’umwana) we akamutegera igare.
Mu nzira bagenda, yahitaga abwira motari agakatana uwo mwana akamutahana.
Murangira yabwiye Taarifa ko umwana basanze mu rugo rw’uwo mugore yashimuswe mu myaka myinshi ishize kandi nta kirego icyo gihe cyatanzwe.

Ati: “Ubu turi gukora iperereza ngo tumenye Nyina w’uyu mwana kuko icyo gihe nta muntu wigeze abitangaho ikirego”.
Mukamana uvugwaho iki cyaha ni umugore ufite abana bane yabyaye ku mugabo babanaga mbere.
Uwo babana ubu nta mwana bigeze babyarana, ariko nawe( umugabo) babanye afite abandi bana bane yabyaranye n’umugore bahoranye.
Murangira asanga bitangaje ukuntu umugabo abeshywa inshuro ebyiri ko umugore we yatwise akabyara, ntabone ko harimo ikinyoma, agasanga harimo kutita ku nshingano z’umugabo mu rugo rwe.
Ibyo byose avuga ko bigize ikintu cy’amayobera kandi ko ari ubwa mbere mu bugenzacyaha bahuye n’ikintu nk’icyo.
Avuga ko gushimuta abana kwari gusanzwe kumenyerewe ari ukwakorwaga n’abakozi bo mu rugo batwaraga abana ba ba nyirabuja kuko batabahemba neza.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubugenzacyaha bwatubwiye ko umwana washimuswe hamwe na Nyina boherejwe kuri Isange One Stop ya Kacyiru ngo bitabweho.
Busaba abantu kugira amakenga, bakumva ko no mu bagiraneza hashobora kubonekamo abatekamutwe, gushishoza bikaba ibya buri wese.
Uwafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda.