DJ Miller Agiye Kwibukwa Ibigwi

Taliki 17, Ukuboza, 2022 nibwo hazibukwa ku nshuro ya mbere mu buryo bw’imbonankubone ubuzima bwa DJ w’umuhanga kandi w’umunyarugwiro witwaga DJ Miller. Yatabarutse muri Mata, 2020.

Igitaramo cyo kumwibuka kizabera ahitwa Norrsken ahahoze Ecole Belge mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2021 nticyabaye kubera ko icyorezo COVID-19 cyari kigikomeje ubukana mu bice by’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 habaye igitaramo cyamurikiwemo album ya DJ Miller yise ‘Shani’.

- Advertisement -

Iki gitaramo cyabaye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya YouTube ku rukuta rwa nyakwigendera Miller.

Miller yapfuye Taliki 05, Mata, 2020 azize guturika k’udutsi two mu bwonko, ibyo bita stroke.

Nyuma y’uko yitabye Imana, inshuti ze n’umuryango biyemeje kujya bamwibukira mu gitaramo ngaruka mwaka ndetse amafaranga avuyemo agahabwa umuryango we.

Mu mwaka wa 2012 nibwo DJ Miller yinjiye mu byo kuvanga imiziki.

Yabitangiriye mu itsinda ryitwa Dream Team DJs yakoranagamo na DJ Toxxyk, DJ Marnaud, na DJ Jullz.

Ku ikubitiro yatojwe na DJ Karim.

Indirimbo yamenyekanyemo cyane ni iyo yasohoye mu mwaka wa 2018 yise ‘Iri joro ni Bae’ yakoranyemo n’abahanzi bo muri Kina Music ndetse na Riderman.

Mu mwaka wa 2019 yakoze indi ndirimbo yise Stamina yakoranye na Social Mula ndetse na Belle yakoranye na Peace Jolis.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version