DJ Sonia Ari Guhatanira Igihembo Muri Ghana

Amazina ye asanzwe ni Sonia Kayitesi, akaba ari umukobwa uvanga imiziki, DJ, uri mu bakomeye mu Rwanda ari muri Ghana mu irushanwa ryo gushaka DJ mwiza muri Afurika.

Iki gihembo bakita  ‘Youth Excellence Awards (YEA)’, Dj Sonia akaba ahatanye n’abandi bo muri Ghana barimo DJ Wallpaper, DJ Sta, Dj Sena na Dj Orxty.

Hari kandi Dj Tmonie na Dj Lisa-Li bo muri Nigeria na Dj Blacky waturutse muri Kenya.

Uretse iki cyiciro muri ibi bihembo harimo ibindi byiciro birimo n’ icy’umuntu wahize abandi mu bikorwa by’ubugiraneza, ibijyanye n’ubwiza n’imyambarire, uburezi n’ibindi.

- Advertisement -

Sonia avuga ko yabonye amahirwe yo guhatana muri ibi bihembo nyuma yaho ababitegura bashakaga uhagararira u Rwanda bagasanga ariwe wujuje ibyo bashakaga.

Ati: “Babonye nujuje ibisabwa.Nishimiye kuba ntangiye guhatanira ibihembo hanze y’u Rwanda.’’

Avuga ibijyanye n’uko abantu bazatora abahatanye bitaratangazwa.

Dj Sonia afite ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko.

Yavutse ku wa 11, Nzeri, 1998.

Yacuranze ahantu hatandukanye harimo nk’igitaramo cyabaye umwaka ushize cyo gusoza Giants of Africa Festival n’ibindi, ubu akaba asigaye akorera RBA.

Ibi bihembo bya Youth Excellence Awards (YEA) Sonia ahatanyemo byatangiye gutangwa mu 2017.

Intego yabyo ni ugushimira abantu bahize abantu mu byiciro bitandukanye, atari muri Ghana gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version