Nyarugenge: Mu Rugo Rw’Umuturage Hagaragaye Imyambaro Bikekwa Ko Ari Iy’Abazije Jenoside

Mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge haravugwa amakuru y’imyambaro babonye mu cyobo kiri mu rugo rw’umuturage bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakahajugunywa.

Ni inyambaro ishaje, yacitse kubera igihe imaze mu butaka.

Ibyo gutangira gushakisha iyo myenda byakozwe nyuma y’igihe cyari gishize abantu bahwihwisa ko muri urwo rugo hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Indi mpamvu ituma abantu bakeka ko muri urwo rugo hari imibiri ni uko nyirarwa nawe afungiye gukora Jenoside kandi hafi y’ahahoze ari iwe hakaba harabaga Bariyeri Abatutsi bicirwagaho.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uwo mugabo aherutse kugwa muri gereza ya Mageragere ariko asiga abagore babiri.

Abo bagore nibo bagurishije iyo nzu. Uwayiguze rero yaje gushaka kuyisana ngo ikormere nibwo abaturanyi bagaragazaga ko bafite impungenge ngo ashobora kuzubakira iyo nzu hejuru y’imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Ku wa Gatandatu taliki 17, Gashyantare, 2024 nibwo batangiye gucukura aho bakekaga ko iyo mibiri yaba yarajugunywe baza gutangira kubona imyenda bigaragara ko ari iy’abantu bamaze igihe barapfuye.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Nshimyumuremyi Daniel avuga ko icyo bifuza ari uko bahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo iherereye kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Ati: “ Uwahaguze yashatse kuhubaka mu buryo burambye;  abaturage bagaragaza ko agiye kubakira hejuru y’imibiri. Nibwo twatangiye kuyishakisha ahari ibyobo bitatu hagaragara imyenda y’Abatutsi bishwe ariko bashaka gusibanganya ibimenyetso bajya kuyihisha, twiyambaza inzego z’ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I, Gaudence Hategeka yemereye IGIHE ko muri urwo rugo hagaragaye imyambaro bikekwa ko ari iy’abishwe muriJenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko iperereza ryatangiye.

Hagati aho abashatse guhisha iyo myenda batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza.

Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside muri Nyarugenge ivuzwe mu gihe hari indi irenga 700 iherutse kugaragara i Ngoma mu Karere ka Huye mu masambu y’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version