Polisi ivuga ko yafatiye muri Karongi umugabo uvanga umuziki wamamaye ku izina rya DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi agapfa.
Ubusanzwe yitwa Arnaud Shema akaba umwe mu bavanga umuziki bazwi mu Rwanda.
Polisi yatangaje ko iriya mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20, Ukuboza, 2025 ubwo uwo munyamuziki yagongaga uwo mupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano akamuhitana.
Yamugongeye mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Peage mu Kiyovu, imodoka ya Toxxyk iramukururana imugeza muri metero 30 hirya y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko uwo musore yafashwe akaba afungiwe kuri station ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo.
Yemeza ko Toxxyk yari yanyoye inzoga nyinshi.
Hagati aho iperereza rirakomeje kuri iyi mpanuka.
DJ Toxxyk ni umugabo wubatse ufite umugore w’isezerano.


