Dominic Ongwen Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahamije ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu Dominic Ongwen wari umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA), rumukatira gufungwa imyaka 25.

Uyu mugabo w’imyaka 45 muri Gashyantare nibwo yahamjwe ibyaha 61 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina n’ibindi byinshi, byakozwe ahagana mu mwaka wa 2000 n’inyeshyamba za LRA, ziyoborwa na Joseph Kony.

Ongwen yakomezaga kuvuga ko akwiye kubabarirwa kuko yinjiye muri uwo mutwe akiri umwana, ashimuswe.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 20 kubera ko uburyo yabayeho bukwiye gutuma agabanyirizwa ibihano, aho gukatirwa hagati y’igifungo cy’imyaka 30 no gufungwa burundu yateganyirizwaga.

- Advertisement -

Abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Ongwen bo bamusabiraga gufungwa burundu.

Inyeshyamba ziyobowe na Kony zishinjwa ko zishe abaturage 100.000  ndetse abana barenga 60.000 bagashimutwa, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo bikorwa byageze mu bihugu bya Sudan, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Repubulika ya Centrafrique.

Ongwen yishyikirije ingabo za Amerika zari mu bikorwa byo guhiga Kony muri Repubulika ya Centrafrique, mu mwaka wa 2015. Nibwo yahise ajyanwa muri ICC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version