Inkingo Za COVID-19 Zishobora Gutangira Gukorerwa Mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo za COVID-19 harebwa uko zatangira gukorerwa muri iki gihugu, nk’uburyo bwatuma ziboneka ku bwinshi.

U Rwanda ruheruka gutangira gahunda y’ikingira, ariko icyorezo cya COVID-19 mu Buhinde cyateye ikibazo ku kuboneka kw’inkingo za AstraZeneca, ku buryo hari abahawe urukingo rwa mbere batarabasha kubona urwa kabiri.

Mu kiganiro kuri RBA, Dr Mpunga yavuze ko hari icyizere ko abahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca, uku kwezi kuzashira babonye n’urwa kabiri.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rushaka gukingira abantu barenga miliyoni 7.8 kugeza mu 2022, hari uburyo bwateganyijwe bwo gushaka inkingo zikenewe, kuko buri muntu agomba guhabwa ebyiri.

- Advertisement -

Harimo izizaboneka binyuze muri gahunda ifasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona izo nkingo, COVAX, n’izizaboneka Leta y’u Rwanda iziguze.

Dr Mpunga yakomeje ati “Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo, nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk’igihugu, ariko tukaba twaha na Afurika muri rusange.”

“Icyizere kirahari, Leta ifite abo dukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure, sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ni ejobundi, ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.”

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko yagiranye ibiganiro n’ibigo bikora inkingo za COVID-19, by’umwihariko izikoresha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA) bukoreshwa mu gukora inkingo za Moderna na Pfizer.

Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo gikomeye ari uko ubwo buryo bwagera ku mugabane wa Afurika, bukunganira ubusanzwe bumenyerewe mu gukora inkingo.

Inkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna zakoranywe ikoranabuhanga rishya, rishingiye ku karemangingo kazwi nka Messenger RNA cyangwa mRNA. Ziha umubiri ubushobozi bwo gutahura virus ndetse ukubaka ubushobozi bwo kuyirwanya.

Bitandukanye n’uburyo bumenyerewe bwifashisha virus ifite intege nke cyangwa yapfuye (adenovirus). Iyo umuntu atewe urwo rukingo, abasirikare b’umubiri babona amakuru ahagije kuri virus ya SARS-CoV-2, ku buryo iyo umuntu ayanduye umubiri uba warubatse uburyo bwo kuyirwanya.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ko uburyo bwombi bushobora gukoreshwa muri Afurika, bukunganirana bunyuze mu bufatanye bw’ibihugu n’ibigo.

Yatanze urugero ko bene ubu bufatanye bushobora gutanga umusaruro, yifashishije urugero rw’ibirimo kuba muri Afurika y’Epfo, aho mu Uguhyingo 2020 ikigo gikora imiti cyo muri icyo gihugu Aspen Pharmacare Holdings Ltd. cyagiranye amasezerano n’uruganda rwa  Johnson & Johnson yo gukora urukingo rwayo rwa COVID-19.

Mu kiganiro kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu gihe bamwe bahawe inkingo, bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kirinda.

Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwirinda ibishyira ubuzima mu kaga nk’ubukwe buhuza abantu benshi, kuko igihe nikigera ubuzima buzasubira uko bwahoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version