Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Domitien Ndayizeye Wayoboye u Burundi Yashyizwe Mu Nteko Y’Inararibonye Z’Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Domitien Ndayizeye Wayoboye u Burundi Yashyizwe Mu Nteko Y’Inararibonye Z’Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2022 1:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Domitien Ndayizeye wayoboye u Burundi asimbuye Pierre Buyoya guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2005, aherutse gutorerwa kujya mu Ntako y’Inararibonye z’Afurika zitanga inama kubyerekeye amahoro.

Guverinoma y’u Burundi yari iherutse kumutangaho umukandida kuri uyu mwanya kugira ngo abe umwe mu Inararibonye z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ziha Abakuru b’Ibihugu n’abandi bafata ibyemezo inama z’icyakorwa ngo amahoro n’umutekano bigaruke aho byabuze.

Mu nama yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, niho kandidatire yo kwemerera Domitien Ndayizeye kuba umwe mubagize kariya Kanama yatanzwe iza no kwemezwa.

Ibyo kwemezwa kwe, byatangajwe na Perezidanse y’u Burundi ku butumwa yacishije kuri Twitter.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

L'ancien Président Domitien #Ndayizeye est nommé par la 35 ème Session de la Conférence des Chefs d'Etat et de Gouvernement, #AUSummit2022, membre du groupe des Sages @_AfricanUnion pour un mandat de trois ans, sur proposition du Gouvernement du #Burundi pic.twitter.com/XxCYipiBy4

— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) February 6, 2022

Inteko y’Inararibonye z’Afurika igizwe n’abantu b’inararibonye koko bakoze imirimo itandukanye muri Afurika kandi bakaba intangarugero.

Igizwe n’abantu batanu, iriho muri iki gihe ikaba ari iya Gatanu.

Uretse kuba bafite inshingano yo kugira inama Abakuru b’ibihugu by’Afurika uko bahosha amakimbirane ari ahantu runaka, bafite n’inshingano zo kuganira n’abafata ibyemezo hagamijwe gukumira amakimbirane yavuka hirya no hino muri Afurika.

Bakorana bya hafi n’abagize Komisiyo y’uyu Muryango ishinzwe amahoro n’umutekano.

- Advertisement -

Bamwe mu bagize iyi Nteko ni uwahoze ayobora Namibia witwa Hifikepunye Pohamba, Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia, Dr Speciose Wandira Kazibwe wakoze imirimo itandukanye haba muri Afurika yunze ubumwe no mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, akaba yarateje imbere n’abagore mu mirimo itandukanye yakoze.

Undi muyobozi uri muri iyi Nteko y’Inararibonye ni Amr Moussa uyu akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, ndetse aba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu, La Ligue Arabe guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2011.

Undi muntu uri muri iyi Nteko y’Inararibonye ni Madamu Honorine Nzet Bitéghé, wigeze kuba Minisitiri w’imibereho myiza muri Gabon.Yahoze ari n’umucamanza.

TAGGED:BurundiBuyoyafeaturedNdayizeyePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 655 Bishwe n’Impanuka Zo Mu Muhanda Mu 2021
Next Article Kagame Yakomoje Ku Burangare Bw’Abayobozi Bwatumye Inyamaswa Zica Inka Muri Gishwati
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?