Donat Ndamage Yahaye Perezida Nyusi Impapuro Zimwemerera Guhagararira u Rwanda

Amb Col (Rtd) Donat Ndamage yaraye agejeje kuri Perezida Filip Nyusi uyobora Mozambique inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu za Kigali i Maputo.

Uyu musirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru azahagararira u Rwanda kandi mu bwami bwa Eswatini no mu Birwa bya Comoros.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano.

Amb( Rtd) Donat Ndamage na Perezida Nyusi

Taliki 31, Mutarama, 2024 nibwo yagiye muri Mozambique, yakirwa n’abagize itsinda ry’abahagarariye ibihuugu byabo muri Mozambique harimo n’intumwa za Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Mozambique.

- Advertisement -

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Mozambique bamaze guhura inshuro nyinshi,.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 25 Mutarama, 2024, aganira na mugenzi we ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego nyinshi zinyuranye.

Filip Nyusi aherutse mu Rwanda

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho guterimbere kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambasade yarwo muri Mozambique muri Kamena 2019, na Mozambique igafungura iyayo mu Rwanda muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari amasezerano menshi yasinywe hagati y’ibihugu byombi yerekeye inzego z’ubutabera,

Hamaze gushyirwa umukono ku masezerano mu nzego z’ubutabera, umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhahirane, ubuhinzi, ayo gukuraho visas ku bafite pasiporo mu rwego rwo gukomeza koroshya urujya n’uruza rw’abava n’abajya muri buri gihugu muri ibi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version