Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro n’umutekano muri Mozambique (RSF) bifatanyije n’abaturage bo mu gace ko Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado, mu muganda rusange wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.
Ni amakuru agaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.
Abaturage 300 bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda mu gusibura imiferege irekamo amazi, gutema ibihuru mu mujyi wa Macomia no mu nkengero zawo.
Byari mu rwego rwo gukuraho ahantu hose imibu itera malaria ishobora guterera amagi no kuhororokera.
Umuyobozi wa Macomia da Praia mu izina rya Guverinoma ya Mozambique witwa Thomas Mbadae, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi bakora ko kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambique.
Mbadae yasabye abaturage kwigana ingabo z’u Rwanda na Polisi yayo, bakabona ko gukora umuganda ari bo bigirira akamaro, bakawugira akamenyero.
Maj Philbert Karanganwa wo mu ngabo z’u Rwanda zikorera aho muri Macomia yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwabo kubera ubufatanye bagaragaza muri byinshi harimo no gukora umuganda.
Yababwiye ko isuku igira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze no mu kubarinda indwara nka malaria n’izindi zituruka ku mwanda.
Nyuma y’uwo muganda, ikipe y’ingabo z’u Rwanda na Polisi yakinnye n’iy’abaturage ba Mocimboa, umukino urangira ari ubusa ku busa.