Umuhanzi Ariana Grande ‘Yarusimbutse’

Mu rugo rw’icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, Ariana Grande, hafatiwe umugabo wari witwaje umushyo( icyuma gityaye cyane) afite umugambi wo kukimutera.

Uwafashwe yitwa Aaron Brown akaba ari umusore w’imyaka 23 wari wagiye mu rugo rwa Grande abwira abakozi be ko ashaka kubonana na Ariana Grande.

Bamwe mu bashinzwe kurinda kiriya cyamamare babajije uwo musore niba hari gahunda afitanye na Ariana Grande, undi arajijijanganya batangiye kumwegera ngo bamusohore akuramo icyuma nabo bahamagara Polisi iramufata.

Abarinda AGrande bafite akazi gakomeye ko kurinda ko uyu mukobwa ukiri muto yazicwa n’abagizi ba nabi bahora bamugenza

Mu gihe cy’amezi atageze kuri ane, abantu babiri bamaze gufatwa bashaka kwica Ariana Grande.

- Advertisement -

Muri Gicurasi, 2021 nabwo hari undi mugabo wafashwe afite uriya mugambi, ubu yarakatiwe.

Kubera ibikorwa byo gushaka kumwica, Ariana Grande yakutse umutima k’uburyo atagikunda kugaragara mu ruhame.

Aherutse no kutitabira umuhango wo guhemba ibyamamare witwa VMA wabaye ku Cyumweru.

Ku rundi ruhande ariko, uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko ari hafi gutangira kugaragara mu ruhame ari umukemurampaka mu irushanwa ry’abantu bashaka kuzamura impano yabo ryitwa The Voice.

Azaba asimbuye Nick Jonas wagiye mu kandi nk’ako kitwa The Voice SEASON 20.

Akazi ka Ariana Grande karamukijije ariko gashobora no kuzamuhitana.

Tariki 22, Gicurasi, 2017 umugabo wari ufite amahame agenderaho akaze ya kisilamu witwa Salman Abedi Ramadan yacengeye mu bafana ba Grande bari baje muri konseri ye maze yiturikirizaho igisasu.

Abahitanywe n’igitero cy’i Manchester mu gitaramo cya Ariana Grande

Cyahitanye abantu 23, abandi 1,017 barakomereka.

Iriya konseri yabereye mu nzu mberabyombi yitwa Manchester Arena.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version