Dosiye Ya Kazungu Yageze Mu Bushinjacyaha

Taarifa yamenye ko kuri uyu wa Mbere taliki 11, Nzeri, 2023 ari bwo dosiye ya Denis Kazungu yagejejwe mu bushinjacyaha.

Akurikiranyweho ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Inkuru ya Kazungu Denis imaze iminsi ivugwa mu itangazamakuru kubera ko abantu benshi batangaye bumvise ko yicaga abantu akabahamba mu cyobo yari yaracukuje aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ibya Kazungu W’I Busanza Birimo Amayobera

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version