U Rwanda Rurateganyiriza Inganda Zarwo Amashanyarazi Ahagije

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’ingufu za Atomique gishamikiye kuri Minisiteri y’ibikorwa remezo, yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’Abadage n’abanya Canada kitwa Dual Fluid agamije kurufasha kubona amashanyarazi atangwa n’izo mbaga.

Ni amasezerano yo kuzubaka ruriya ruganda mu Rwanda

Ayo mashanyarazi azakorwa binyuze mu guha u Rwanda imashini ikora amashanyarazi aturuka ku mikoranire y’utunyabutabire dukoreshwa n’imbaraga z’ubugenge nita nuclear reactor.

Biteganyijwe ko iriya mashini izaba yatangiye gukora mu mwaka wa 2026 ariko imikorere yuzuye y’ikigo Dual Fluid ikazatangira gukora mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2028.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na kiriya kigo, ateganya ko u Rwanda ruzagiha ahantu ho gushyira iriya mashini hanyuma cyo kigatanga ibikoresho n’ubumenyi nkenerwa ngo umushinga ugere ku ntego.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Eng.Erenest Nsabimana yavuze ko uriya mushinga azaba ugamije guha u Rwanda amashanyarazi ruzifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo n’imishinga y’ubuhinzi.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Eng Erenest Nsabimana mu kiganiro n’abanyamakuru

Abanyarwanda b’abahanga mu by’ubugenge bazabona uburyo bwo kwiga uko iri koranabuhanga rigezweho rikora, bityo nabo babyungukiremo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu za atomique witwa Fidel Ndahayo avuga ko u Rwanda rufite intego yo kuba rwihagije mu by’ingufu zikenerwa mu nganda n’ahandi kugira ngo zizarufashe mu iterambere ruteganya.

Ati: “ Ibi byose turi kubikora mu rwego rwo rwihaza mu mbaraga zikenerwa n’inganda kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu butazagira imbogamizi.  Ni ngombwa ko dukoresha ingufu zitangiza ikirere kandi tukaba tuzihagijeho.”

Ikoranabuhanga ry’ikigo Dual Fluid rifite uburyo bwo kurinda ibyago imashini zitunganya ariya mashanyarazi k’uburyo abantu batagomba kubigiraho impungenge.

Bikubiye mu byo umuyobozi w’iki kigo  Götz Ruprecht yemeza.

Avuga ko bamaze igihe kirekire bategura imikorere ya ririya koranabuhanga kandi ngo gukorana n’u Rwanda kuri iyi ngingo ni iby’agaciro.

Ati: “ Twahisemo gushora iri koranabuhanga mu Rwanda kubera ko ari igihugu kita kuri politiki yo guteza imbere ubukungu budahumanya ikirere kandi ibi biri mu bikurura abashoramari benshi bo hirya no hino.”

Ni ngombwa kuzirikana ko u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye imikoranire n’Uburusiya mu kuzamura ubwinshi bw’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nuclear.

Akamaro k’imbaraga za kirimbuzi si amashanyarazi gusa…

Ingingo ya IV y’amasezerano mpuzamahanga agena ikoreshwa ry’imbaraga za kirimbuzi nk’uko yashyizweho n’ikigo mpuzamahanga kita kuri izi mbaraga, avuga ko zidafite akamaro ko gutanga amashanyarazi gusa.

Akamaro kazo kagera no mu buhinzi bugezweho kuko abahanga bazikoresha mu ikoranabuhanga rigamije gusuzuma indwara z’amatungo cyangwa izibasira ibihingwa.

Ibi bigira uruhare rutaziguye mu kuzamura umusaruro mu buhinzi no mu bworozi cyane cyane muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo.

Iri koranabuhanga ryifashishwa kandi n’abaganga mu gusuzuma cyangwa kuvura indwara zirimo na cancer ndetse hari n’ubwo ryifashishwa  mu kuvumbura ko ahantu runaka hari virusi ya Ebola.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version