Dosiye Ya Munyenyezi Béatrice Yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Béatrice uregwa ibyaha bya Jenoside, uheruka kugezwa mu Rwanda avanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora genocide, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko, kubera kubeshya igihe yakaga ubwenegihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, aheruka kuvuga ko hari ibimenyetso byinshi bishinja uwo mugore.

- Advertisement -

Ati “Beatrice Munyenyezi yahakanye ko nta ruharte yigeze agira muri jenoside, yinjiye muri Amerika mu 1998, nyuma biza kugaragara ko akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari umujyi wa Butare, cyane cyane bariyeri yari iri hafi y’urugo rw’iwabo.”

“Yakoragaho Interahamwe nyinshi zari ziyobowe na nyirabukwe Nyiramasuhuko Paulina wari Minisitiri w’umuryango kuva mu 1992-1994 ndetse n’umugabo we witwa Arsène Shalom Ntahobari, iyo bariyeri ni bamwe mu bayigaragayeho cyane, n’uwari perefe wa Butare, Yozefu Kanyabashi n’abandi.”

Yavuze ko hari ubuhamya bwinshi bugaragaza uruhare yagize muri Jenoside, buzakusanywa bukifashishwa mu kumushinja mu rukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version