Dr Agnes Binagwaho Yageneye Ubutumwa Jeannette Kagame

Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda ubu akaba ari umuyobozi muri Kaminuza mpuzamahanga yita ku buzima yitwa University of Global Health Equity yavuze ko kuba Madamu Jeannette Kagame yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’Inama Ngishwanama y’iriya Kaminuza ari umugisha ku bandi bazafatanya.

Ni mu butumwa yacishije kuri Twitter, aha ikaze Madamu Jeannette Kagame na Prof Senait nawe bazafatanya mu kuba abayobozi bungirije b’iriya Nama Ngishwanama.

Dr Binagwaho yanditse ati: “ Kubana namwe bizadufasha mu kugera ku ntego zacu twihaye: Intego yacu ni ukubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuzima buzatuma abatuye Afurika bose babona ubuvuzi bubakwiye kandi tugakora  kugira ngo umugabane wacu ube wifitemo ubushobozi bwo kwicyemurira ibibazo bishingiye ku buzima bw’abawutuye.”

Madamu Jeannette Kagame yatowe ari kumwe na Professor Senait Fisseha, ushinzwe ibikorwa by’ikigo Buffett Foundation ku rwego rw’isi(Director Global Programs),

- Kwmamaza -

Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE) isanzwe ifite icyicaro mu Rwanda.

Umurimo abagize Inama nginshwanama y’iriya Kaminuza bazakora ni munini kandi ufite akamaro  kuko bagomba gukora uko bashoboye abaturage b’Afurika bakabona serivisi z’ubuzima, zitabahenze.

Abagize Inama Ngishwanama y’iyi Kaminuza

Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo abatuye Afurika babone serivisi z’ubuzima zigezweho kandi ibyinshi mu bisubizo by’ibibazo bafite mu rwego rw’ubuzima bakabyishakamo.

Ibi bazabikora binyuze mu gufatanya n’abakuru ba za Kaminuza zigisha iby’ubuzima, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no kungurana ibitekerezo n’abafata ibyemezo bya Politiki muri rusange.

Abagize iriya Nama ngishwanama bazafatanya n’abandi bahanga mu rwego rw’ubuzima bakorera hirya no hino ku isi kugira ngo babunganirane mu bitekerezo hagamijwe kunoza imigambi n’ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’abatuye Afurika muri rusange.

Muri iki gihe cy’icyorezo COVID-19, abatuye Afurika bari guharanira kugira inganda zabo zikora inkingo, ibi bikaba biri gukorwa mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe kiri imbere, abatuye Afurika bazongera gusigara inyuma mu kubona inkingo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version