Uhanganye Na Edgar Lungu Ari Imbere Mu Majwi Y’Umukuru W’Igihugu

Imibare iri gutangazwa na Komisiyo y’amatora muri Zambia irerekana ko Bwana Hakainde Hichilema ari we uri imbere mu majwi amaze kubarurwa kugeza ubu. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu abatuye kiriya gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, ahanganyemo abantu batandatu barimo Edgar Lungu na Hakainde Hichilema.

Aba bombi nibo bahanganye mu buryo bugaragara.

Lungu w’imyaka 64 yatangiye kuyobora Zambia mu mwaka wa 2015, ubu akaba ahanganye n’umunyemari  Hichilema –bakunze kwita “HH” .

The Reuters ivuga ko abashoramari hirya no hino ku isi bari gukurikiranira hafi ibizava muri ariya matora, kuko kiriya gihugu kimaze igihe kiri mu bibazo by’ubukungu butifashe neza.

- Advertisement -

Abakurikiranira hafi bavuga imvururu ziherutse  kubera muri Zambia zikagwamo abayobozi babiri bo mu ishyaka rye, bizatuma Lungu yitwaza buriya bwicanyi kugira ngo avuge ko amatora atagenze neza cyane cyane mu bice bya Zambia bituwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irye.

Ibi byemezwa na Prof  Nicole Beardsworth wigisha Politiki muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo umaze iminsi muri Zambia akurikirana ibya ariya matora n’uko imyiteguro yayo yagenze.

Muri iki gihe kandi hari amasaha agera WhatsApp, Twitter na Facebook bigakurwaho mu bice bimwe bya Zambia.

Bamwe mu batuye Zambia bashinja ubutegetsi bwa Edgar Lungu kutavana abaturage mu bukene ahubwo akarushaho gushyira igihugu mu myenda y’amahanga cyane cyane u Bushinwa.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick giherutse kwandika  ko abatuye Zambia bavuga ko igihe kigeze ngo habe impinduka kandi bakemeza ko batishimiye imyitwarire ya ba bamwe mu bayobozi b’ishyaka Patriotic Front babahohotera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version