Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka abarimo abayobozi bo mu mahanga, bari mu mugambi umaze iminsi wo gushaka guhanganisha u Rwanda n’ibindi bihugu.
Mu minsi ishize ibinyamakuru 17 byatangaje ko nimero za telefoni zirenga 50.000 zinjiwemo rwihishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga Pegasus ry’ikigo NSO Group cyo muri Israel.
U Rwanda rwongeye gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu birikoresha, ndetse ko rwanetse abanyamakuru n’abayobozi bagera mu 3500.
Havugwamo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa n’abayobozi bo muri Uganda barimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, General David Muhoozi, uwari Minisitiri w’Intebe Ruhakana Rugunda n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa.
Bivugwa ko Pegasus yoherezwa muri telefoni y’umuntu atabizi, igatanga uburenganzira busesuye bwo kumviriza cyangwa gufata ibiganiro biyivugirwamo no gusoma ubutumwa burimo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ashaka gushimangira imvugo ya Perezida Paul Kagame yo mu mwaka wa 2019, wavuze ko u Rwanda rudafite ubwo bushobozi bwo kuneka bwa Pegasus.
Yavuze ko ibikomeje gutangazwa kuri urwo rutonde nabyo bishidikanywaho, kuko nibura 0.1 ku ijana bya telefoni ziriho arizo zagenzuwe, biza kugaragara ko nibura kimwe cya kabiri cyazo ari zo zifite aho zahuriye na Pegasus.
Ati “Nta muntu uzi aho urwo rutonde ruturuka cyangwa icyo kurubaho bisobanuye. Ibyo birego by’ibinyoma biri mu mugambi ukomeje wo gushaka guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no gukwirakwiza amakuru atari yo ku Rwanda haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”
Ku rutonde rw’abo bivuga ko u Rwanda rwanekaga harimo Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina ufunzwe aregwa ibyaha by’iterabwoba.
Dr. Biruta yahuje gushinja u Rwanda gukoresha Pegasus n’igitutu u Rwanda rumaze iminsi rushyirwaho ku rubanza rwa Rusesabagina, uzasomerwa ku wa 20 Kanama 2021. Yasabiwe gufungwa burundu.
Kuva yafungwa, inzego nyinshi zagiye zisaba ko arekurwa kuko ari umwere, ko ari Umubiligi wabaga muri Amerika, bityo ko adakwiye kuba afungiwe mu Rwanda.
Bagendaga banasaba ibyo bihugu kugira icyo bikora ngo arekurwe.
Biruta yakomeje ati “Ibyo ni ivanguraruhu no gushaka kwishyira hejuru y’abandi. Babandi bagushinja kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa ubutabera ni bo barimo kuguhatira uburyo inkinko zikwiye gukora inshingano zazo. Babandi bagushinja kuba umunyagitugu nibo barimo kuguha umunsi ntarengwa cyangwa ibigomba guhita bikorwa.”
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazagendera ku gitutu icyo aricyo cyose, kandi izatanga ubutabera butabogamye nk’uko ari inshingano ziteganywa n’itegeko nshinga.
Yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburyo bwemewe bwo gushaka amakuru cyane cyane ku bahungabanya umutekano w’igihugu n’abakora ibindi byaha, kandi ibyo ni ibisanzwe ku bihugu byose.
Ati “Ariko buriya buryo bwa Pegasus ntabwo ari uburyo inzego zacu zikoresha.”
Yavuze ko hari abantu bamaze iminsi batangaza amakuru mabi ku Rwanda, kugeza ubwo bagera aho bavuga ko runeka abayobozi bakomeye mu bindi bihugu, ku gira ngo bigenze uko babyifuza, umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu uhungabane.
Ati “Ubundi kuva tudakoresha buriya buryo, ibindi byose ni ibintu byo guhambiranya kugira ngo bagere ku ntego yo guteranya u Rwanda n’ibihugu by’amahanga, gutesha agaciro ibizava mu rubanza ndetse nibinashoboka no hagati y’abanyarwanda kuko bavugaga ko na telefoni z’abayobozi mu Rwanda hari izikurikiranwa bityo twese duhungabane tuvuga ngo ntabwo twizewe.”
Mu bandi bagaragara ku rutonde rw’abibasiwe na Pegasus harimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bigakekwa ko yakurikiranwaga n’ubuyobozi bwa Morocco.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Benny Gantz, yagiriye i Paris kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ibirego bireba NSO babifashe nk’ibintu bikomeye, kandi bazabikurikirana.
Urutonde rwa nimero zaba zarinjiwemo hakoreshejwe Pegasus bivugwa ko rwabonywe bwa mbere Amnesty International n’umuryango Forbidden Stories.