Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Bamukubise Ipiki Agiye Gutabara Abashyamiranaga Ahasiga Ubuzima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rwamagana: Bamukubise Ipiki Agiye Gutabara Abashyamiranaga Ahasiga Ubuzima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2024 12:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamukubise ipiki bimuviramo urupfu
SHARE

Abagabo babiri bashyamiranye, uwari ku ruhande aje kubakiza ngo batarwana umwe amukubita igipfunsi yitura hasi, ntiyashirwa amukubita ipiki aramwica. Uwabikoze yahise afatwa.

Amakuru avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhimbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ari bwo ubwo bwicanyi bwabaye.

Uwapfuye yitwa Emmanuel Sibomana n’aho uwafashwe akurikiranyweho ubwo bwicanyi yitwa Kabera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari witwa Ntwari Emmanuel yabwiye Taarifa Rwanda ko bijya kuba byatewe n’ubushyamirane bwabaye hagati y’abantu babiri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Kabera yashyamiranye na Ndori, nyakwigendera[yamwise victim] agiye kubakiza Kabera umukubita ikofe agwa hafi, nyuma amukubita ipiki bimuviramo urupfu”.

Avuga ko Kabera yahise afatwa naho umurambo wa Sibomana ujyanwa ku bitaro bikuru bya Rwamagana kandi ubwo twandikaga iyi nkuru wari utarashyingurwa.

Ntwari asaba abaturage kujya birinda urugomo kandi abagize icyo bapfa bakegera ubuyobozi bukabunga.

Yirinze kugira byinshi atangaza ku cyaba cyateye Kabera gukubita uriya mugabo ipiki kandi yari yamukubise n’ikofe, avuga ko ibyo biri mu bugenzacyaha.

Uvugwaho kwica uriya mugabo ndetse n’uwapfuye bari basanzwe baturanye.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba biri mu byatumye yicwa ntabwo Taarifa Rwanda yashoboye kuyagenzura neza ngo igire icyo iyatangazaho.

Icyakora guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ukuboza, 2024 yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri WhatsApp.

TAGGED:GitifuIpikiRwamaganaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Imvura Ivanze N’Umuyaga Yasenye Inzu 19
Next Article Indege Za Tanzania Zakumiriwe Mu Kirere Cy’Uburayi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?