Abagabo babiri bashyamiranye, uwari ku ruhande aje kubakiza ngo batarwana umwe amukubita igipfunsi yitura hasi, ntiyashirwa amukubita ipiki aramwica. Uwabikoze yahise afatwa.
Amakuru avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhimbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ari bwo ubwo bwicanyi bwabaye.
Uwapfuye yitwa Emmanuel Sibomana n’aho uwafashwe akurikiranyweho ubwo bwicanyi yitwa Kabera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari witwa Ntwari Emmanuel yabwiye Taarifa Rwanda ko bijya kuba byatewe n’ubushyamirane bwabaye hagati y’abantu babiri.
Ati: “ Kabera yashyamiranye na Ndori, nyakwigendera[yamwise victim] agiye kubakiza Kabera umukubita ikofe agwa hafi, nyuma amukubita ipiki bimuviramo urupfu”.
Avuga ko Kabera yahise afatwa naho umurambo wa Sibomana ujyanwa ku bitaro bikuru bya Rwamagana kandi ubwo twandikaga iyi nkuru wari utarashyingurwa.
Ntwari asaba abaturage kujya birinda urugomo kandi abagize icyo bapfa bakegera ubuyobozi bukabunga.
Yirinze kugira byinshi atangaza ku cyaba cyateye Kabera gukubita uriya mugabo ipiki kandi yari yamukubise n’ikofe, avuga ko ibyo biri mu bugenzacyaha.
Uvugwaho kwica uriya mugabo ndetse n’uwapfuye bari basanzwe baturanye.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba biri mu byatumye yicwa ntabwo Taarifa Rwanda yashoboye kuyagenzura neza ngo igire icyo iyatangazaho.
Icyakora guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ukuboza, 2024 yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri WhatsApp.