Dr. Denis Mukwege Arashaka Kuzayobora DRC

Nta gihe kinini gisigaye ngo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo habe amatora y’Umukuru w’igihugu.

Mubo byamaze kumenyekana ko baziyamamariza kuyobora iki gihugu harimo na Dr Denis Mukwege. Abandi ni Felix Tshisekedi usanzwe uyobora iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, Jean Pierre Bemba, Martin Fayulu ndetse na Moïse Katumbi.

Muri aba bose, utari usanzwe amenyerewe muri Politiki y’iki gihugu ni Dr. Denis Mukwege.

We arihariye kubera ko uretse no kuba atarigeze ahatanira kuba Perezida w’iki gihugu mu gihe cyatambutse,, ni na muganga wafashije mu kuvuga abagore bivugwa ko bahohotewe n’abarwanyi bamaze igihe barayogoje kiriya gihugu.

- Advertisement -

Uyu mugabo wize muri Kaminuza zo mu Burayi nko mu Bubiligi no mu Bufaransa yarangije kwiga ashinga ivuriro ahitwa Panzi.

Muri ibi bitaro niho bivugwa ko yavuriye abagore bari barahohotewe nk’uko twabivuze haruguru.

Ibyo ubwabyo ntacyo bitwaye kandi ni ibisanzwe ko muganga avura abarwanyi kuko niko n’indahiro bakora ya Hippocrate ibitegeka.

Ikibazo ni uko itangazamakuru ryo mu Burayi barimo u Bufaransa, u Bubiligi,  u Budage, Amerika ,u Bwongereza n’abandi ryazamuye izina rye mu rwego rwo kumugira akataraboneka nk’uko ryabikoreye n’undi witwa Paul Rusesabagina akaza kumva ko bimuha uburenganzira bwo kogera uburimiro ku Banyarwanda.

Icyakora we yaje kubona ko hari ibyiza ari ukurya umwungu ariko ugasiba ibamba!

Dr. Mukwege yaje kwamamara kugeza n’ubwo ahawe igihembo cya Prix Nobel.

Muri uko kwamamara kwe, yaje kurengera atangira gushinja u Rwanda avuga ko rufite uruhare rutaziguye mu bikubiye mu kiswe Mapping Report cyakozwe na UN kandi kuva cyasohorwa nta shingiro ridasubirwa ho cyahawe.

Igihembo cya Nobel yagihawe mu mwaka wa 2018.

Denis Mukwege kandi aherutse gusurwa n’umwami w’Ababiligi ndetse n’abantu benshi bakomeye basuye kiriya gihugu ntibajya bataha badahuye na Dr Mukwege.

Bisa n’aho ari we abakomeye bo mu isi babona ko yatuma DRC itekana, ikava mu isayo ry’imidugararo n’intambara itaburana n’ubukene imazemo imyaka myinshi ndetse ushatse wavuga ko yatangiranye n’ubukoloni bw’Ababiligi bari bayobowe n’Umwami w’u Bubiligi.

Uyu mwami yigeze kuvuga ati: “ Sinakwirengeshwa gufata aka kamanyu kitwa Congo k’umugati usize ubuki witwa Afurika.”

Mu gihe habura igihe gito ngo muri DRC habe amatora y’Umukuru w’igihugu, mu murwa mukuru ari wo Kinshasa, ibiganiro byashyushye ndetse hashinzwe icyo bise ‘Appel Patriotique.’

I  Bukavu bavuga ko Mukwege ari we wabo n’aho abandi ngo ibyabo byaramenyekanye!

Uko bimeze kose ariko buri mukandida cyangwa uteganya kuba we afite iturufu azakoresha.

Felix Tshisekedi nawe arashaka indi manda ngo arebe ko yakosora ibyo bamushinja ko byagaragaje intege ze mu gihe amaze ategeka.

Uyu mugabo afite indi turufu y’uko Perezida wa Komisiyo y’amatora ari ‘umuntu we.’

Bwana Joseph Kabila Kabange nawe arashaka kugaruka k’ubutegetsi  kugira ngo yereke Tshisekedi ko burya atari buno.

Moïse Katumbi nawe arabiharanira cyane kandi niko bimeze haba kuri Martin Fayulu na Jean Pierre Bemba.

Aba bagabo nibo kugeza ubu bigaragara ko bazashyushya imitwe y’abatuye DRC ndetse n’ahandi ku isi ahari abantu bakurikiranira hafi ibibera muri DRC.

Hamwe mu  h’ingenzi muri aho ni mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version