Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr Habumuremyi Azafungurwa Nyuma y’Amezi Atandatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Dr Habumuremyi Azafungurwa Nyuma y’Amezi Atandatu

admin
Last updated: 30 September 2021 10:54 am
admin
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw byakatiwe Dr Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ariko rwemeza ko umwaka umwe n’amezi atatu biba igifungo gisubitswe.

Habumuremyi wahoze ayobora Urwego rushinze Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) mu mwaka ushize nibwo yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, cyakozwe mu nshingano ze nk’uwashinze Christian University of Rwanda.

Yaje kukijuririra, maze mu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 urukiko rwemeza ko ahamwa n’icyaha, ariko rusubika amezi 15 ku gihano yahawe.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, ni ukuvuga ko amaze umwaka umwe n’amezi hafi atatu afunzwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu bihano agomba kubahiriza, agomba kumara umwaka umwe n’amezi acyenda muri gereza, akananga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Bijyanye n’igihe amaze afashwe, asigaje amezi atandatu gusa muri gereza.

Itageko riteganya ko yongeye gukora ikindi cyaha akagihamywa n’urukiko,igihe yagombaga gufungwa cyose kitararangira, yahita asabwa kurangiza n’igihano yari asigaje.

TAGGED:Dr. Pierre Damien HabumuremyiUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukerarugendo Bwahoze Kandi Buzahora Ari Ubw’Abajijutse Kandi Bifite
Next Article U Bwongereza Bugiye Gukuraho Icyemezo Gikumira Abakingiriwe COVID-19 Mu Bihugu Birimo u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingingo Y’Uburenganzira Bw’Umwana Bwo Kumenya Se Irashyushye Mu Nteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?