Dr Habumuremyi Azafungurwa Nyuma y’Amezi Atandatu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw byakatiwe Dr Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ariko rwemeza ko umwaka umwe n’amezi atatu biba igifungo gisubitswe.

Habumuremyi wahoze ayobora Urwego rushinze Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) mu mwaka ushize nibwo yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, cyakozwe mu nshingano ze nk’uwashinze Christian University of Rwanda.

Yaje kukijuririra, maze mu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 urukiko rwemeza ko ahamwa n’icyaha, ariko rusubika amezi 15 ku gihano yahawe.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, ni ukuvuga ko amaze umwaka umwe n’amezi hafi atatu afunzwe.

Mu bihano agomba kubahiriza, agomba kumara umwaka umwe n’amezi acyenda muri gereza, akananga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Bijyanye n’igihe amaze afashwe, asigaje amezi atandatu gusa muri gereza.

Itageko riteganya ko yongeye gukora ikindi cyaha akagihamywa n’urukiko,igihe yagombaga gufungwa cyose kitararangira, yahita asabwa kurangiza n’igihano yari asigaje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version