Dr. Kalibata Ashima Intambwe Y’Afurika Mu Kongerera Agaciro Ibikomoka Ku Buhinzi

Umunyarwandakazi uyobora Ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, AGRA, Dr. Agnes Kalibata avuga ko intambwe Afurika igezeho mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ishimishije.

Yabivugiye i Nairobi mu muhango wo guha impamyabumenyi ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw’ubuhinzi bari bamaze amezi 16 bahugurwa uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa.

Ni ba rwiyemezamirimo 400 baturutse mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, bigaga mu kigo giterwa inkunga na AGRA kitwa  Centre for African Leaders in Agriculture gikorera i Nairobi muri Kenya.

I Nairobi kandi ni ho haba n’icyicaro gikuru cya  AGRA .

- Kwmamaza -

Bahawe impamyabumenyi mu masomo yiswe  ‘Advanced Leadership Programme for Africa’s Food Security and Sustainability.’

Abahembwe ni abaturutse mu Rwanda, muri Kenya, muri Uganda no muri Ethiopia.

Mbere yabo hari abandi 80 bari barahembwe.

Bo baturutse muri Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, Ethiopia, Malawi, Ghana na  Nigeria.

Umuyobozi mukuru wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata yashimiye abarimu bahuguye ba rwiyemezamirimo mu kuzamura agaciro k’ibikomoka ku buhinzi, ariko avuga ko n’intambwe imaze guterwa  muri uru rwego ari iyo kwishimira.

Yagize ati: “ Ishuri  CALA ryakoze ibikwiye mu guhugura ba rwiyemezamirimo bo muri aka karere kandi bahabwa uburyo bwo kugira ngo bamwe bigire ku bandi. Nizeye ko ibyo bigishijwe bizagirira akamaro ibihugu baje baturukamo. Birashimishije kubona uko mwahuje imbaraga n’ubumenyi mwakuye mu nzego mukorera zaba iza Leta n’iz’abikorera. Urwego mumaze kugezaho ubuhinzi ni rwiza ariko mukomeze mushakire ibisubizo ibibazo bikibugaragaramo.”

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Kenya, uyu muhango wari uhagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, gutubura imbuto no kuzamura uburobyi witwa Philip Harsama.

Harsama yashimiye AGRA ko ikora uko ishoboye ikazamura umusaruro ukomoka mu buhinzi muri Afurika, ikabikora binyuze mu kubakira ubushobozi ibigo n’abantu ku giti cyabo bakora mu rwego rw’ubuhinzi.

Buri  tsinda ryerekanye umushinga ryateguye wo kuzazamura ubuhinzi bwo mu gihugu ryaturutsemo.

Ab’i Rwanda beretse bagenzi babo uwo bakoze wo kongera umusaruro w’ibigori, kubyongerera agaciro no kubishakira isoko.

Ikigori ni ikinyampeke gifite inkomoko muri Mexique.

Abahanga bavuga ko kimaze imyaka 10,000 cyadutse mu isi cyabonetse bwa mbere mu kibaya kitwa Tehuacán.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version