Blinken Yasezeranyije Tshisekedi Ubufasha

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko yaraye ahuye na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’itsinda yari ayoboye amusezeranya ko Amerika imushyigikiye m’uguhangana M23.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Blinken yashyizeho amafoto yafatiwe mu kiganiro yagiranye na Tshisekedi.

Yanditseho ati: “ Mu nama nagiranye na Perezida wa DRC, Tshisekedi, nashimingiye ubufasha Amerika igomba guha abaturage ba DRC bakomeje kwibasirwa n’urugomo rwa M23.”

- Advertisement -

Antony Blinken yavuze ko Amerika ikomeje gukora k’uburyo ibikubiye mu masezerano y’i Luanda bijyanye no guhagarika imirwano hagati ya M23 n’ingabo za DRC bihagarara.

Yasabye kandi ko imvugo y’urwango ikoreshwa kuri bamwe mu baturage ba DRC( ntiyavuze abo ari bo) yahagarara, amahoro akagaruka.

Abaturage ba DRC bakoreshwaho imvugo y’urwango ni abo Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Bamwe muri bagenzi babo bahungiye mu Rwanda bo baherutse gukora imyigaragambyo bamagana ubwicanyi n’urundi rugomo bagenzi babo baba muri DRC bakorerwa.

Bo ntibatinya no kuvuga ko ‘biganisha kuri Jenoside.’

M23 yari iherutse gutangaza ko izahagarika intambara ariko abayobozi bayo barimo na Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wayo, bavuga ko bafite impungenge z’uko nibava mu bice bigaruriye, abarwanyi ba FDLR bazatangira kwica abaturage bo muri utwo duce.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version