Rwanda: Abo Muri EAC Bahanze Imishinga Y’Ikoranabuhanga Mu By’Ubuzima Bahembwe

Mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cyitwa Norrsken habereye igikorwa cyo guhemba abakoze imishinga igamije gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima. Ni imishinga yakozwe mu rwego rw’ikoranabuhanga, ikaba yarakozwe n’urubyiruko n’abandi ba rwiyemezamirimo bo mu  Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Umwe mu Banyarwanda[kazi] bahataniye ibi bihembo witwa Iraguha Peace Ndoli avuga ko gukora umushinga wo gufasha Abanyarwanda kumenya ko barwaye diyabete cyangwa izindi ndwara zitandura ari ikintu yatekereje ko cyagirira benshi akamaro.

Ni igikorwa avuga ko cyafasha buri Munyarwanda kumenya uko isukari iri mu mubiri we ingana, uko ibintu bimeze kugira ngo amenye uko yagana muganga akamwitaho.

Iraguha Peace Ndoli  ati: “ Nakoze ‘app’ ituma umuntu ashobora kumenya niba arwaye indwara runaka yandura harimo na Diyabete. Bizafasha abantu kumenya uko bagana abaganga bakabitaho.”

- Advertisement -

Ndoli avuga ko kugira ngo bafashe umuntu kumenya uko ubuzima bwe bumeze cyane cyane mu kumenya niba arwaye indwara itandura, babikora babinyujije mu kumubaza ibibazo.

Ngo uko agenda asubiza niko bamenya niba afite ikibazo runaka hanyuma iyo app ikamuha igisubizo.

Yunzemo ko uko umuntu asubiza neza ibyo bamusaba, ari nako bamugenera ibihembo birimo ibyamufasha guhangana n’uburwayi bwe urugero nko kumufasha kubona aho akorera imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari imbogamizi bahura nazo mu by’amategeko kubera ko mu gutanga amakuru avuga k’ubuzima hari ubwo basanga hari ibyo amategeko adafungura, bikabasaba gusaba uburenganzira, bikabatwara igihe.

Ngo ni ubucuruzi bita ‘online pharmacy.

Umuyobozi w’Ikigo Novartis Foundation, iki kikaba ari ikigo cyateguye biriya bihembo, witwa Ann Aerts avuga ko basanze ari ngombwa ko imishinga igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima nayo iterwa inkunga nk’uko bigenda ku yindi mishinga irimo n’iy’ubucuruzi.

Ann Aerts aganira n’itangazamakuru

Ati: “ Mu ugutangiza iri rushanwa turashaka gufasha imishinga mito igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima kandi tugomba kureba imishinga ikomeye izazana ibisubizo”

Aerts ukomoka mu Busuwisi avuga ko uretse no kuba abakoze iriya mishinga bazabihemberwa, ngo hbafite amahirwe yo kuzakomeza gukorana n’abandi bashoramari bashobora kuzishimira gukomeza gukorana nabo mu iterambere ry’iyo mishinga.

Norresken ni ahantu abahanga mu ikoranabuhanga bahurira bagahanga udushya

Uretse abahanga bo mu ikoranabuhanga bo muri EAC baje muri iyi nama izanahemberwamo abahize abandi muri iriya mishinga, hari n’abandi baje baturutse muri Senegal.

Ubusanzwe HealthTech Hub Africa ni ikigo nyafurika kigamije guha urubuga abantu bashaka guhanga udushya mu  ikoranabuhanga ritanga ibisubizo mu by’ubuzima haba mu Rwanda cyangwa muri Afurika.

Umuntu uri butsinde  ari uwa mbere mu marushanwa ya Health Tech Hub arahembwa $50,000, uwa kabiri ahembwe $30,000 n’aho utsinda ari uwa gatatu ahembwe $20,000.

Abafite imishinga myiza barabihemberwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version