Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr. Kayumba Yahanishijwe Igifungo ‘Gisubitse’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dr. Kayumba Yahanishijwe Igifungo ‘Gisubitse’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2023 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko Rukuru  rwanzuye ko Dr. Kayumba Christopher ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, rumukatira gufungwa ‘imyaka ibiri isubitswemo umwaka umwe.’

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kiriya cyaha yagikoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.

Uru rukiko rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ‘adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato’ umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwo munyeshuri yigaga Itangazamakuru.

Muri Gashyantare 2023 Dr Kayumba yagizwe umwere  ndetse ahita arekurwa.

Ntibyatinze Ubushinjacyaha burajurira.

Urukiko Rukuru rwaje kwemera  ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe mu byo bwamuregaga.

Nyuma yo kubisuzuma bwaje kwemeza ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18.

Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).

Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwe mu barimu b’itangazamakuru bakomeye kurusha abandi mu Rwanda.

Ubwo yaregwaga, yarezwe yafashe ku ngufu abakobwa babiri, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru. Uyu we ngo yagerageje kumufata ku ngufu ariko ntibyamukundira.

TAGGED:ChristopherfeaturedGusambanyaItangazamakuruKayumbaUmukobwaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya Zion Temple Na Gitwaza Byagaruwe Mu Rukiko
Next Article Inteko Y’Umuco Iti: ‘ Twari Tuzi Ko Imbwa Ariyo Irya Umuntu, Umuntu Atarya Imbwa!”
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?