Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr Ngirente Yasabye Ko Uburezi Buhuzwa n’Ibikenewe Ku Isoko Rya Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dr Ngirente Yasabye Ko Uburezi Buhuzwa n’Ibikenewe Ku Isoko Rya Afurika

admin
Last updated: 15 November 2021 7:03 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye ko uburezi buhuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, nk’uburyo bwafasha Afurika kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’amasezerano ashyiraho isoko rusange, AfCFTA.

Kuri uyu wa Mbere Dr Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gutangiza Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi (Intra-Africa Trade Fair, IATF 2021), muri Inkosi Albert Luthuli International Convention Centre Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Yashimye kuba iri murikabikorwa ari kimwe mu bikorwa bibashije kuba muri ibi bihe umugabane wa Afurika uhanganye n’ibihe bya COVID-19.

Ni amahirwe yo kubakira ku ntambwe zatewe mu imurikabikorwa rya mbere rya IATF ryabereye mu Misiri mu 2018, aho abacuruzi bo muri Afurika babashije gusinya amasezerano y’ishoramari n’ubucuruzi afite agaciro k amiliyari $32.

Yakomeje ati “Imwe mu mishinga y’ingenzi y’icyerekezo 2063 cya Afurika ni ugushyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) hagamijwe kwihutisha ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no gushimangira umwanya wa Afurika mu buruzi mpuzamahanga.”

“Insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’uyu mwaka iri muri icyo cyerekezo – mu kwita ku masezerano mashya ashyiraho isoko rusange nyafurika (AfCFTA) nk’intambwe y’ibanze yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari imbere muri Afurika.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko imibare igaragaza ko ubukungu bwa Afurika buzazahuka bukava ku imanuka rya 2.1% ryabaye mu 2020 noneho bukazamuka kuri 3.4% mu 2021 na 4.6% mu 2022.

Gusa ngo nubwo iyo mibare igaragaza ko hazaba izamuka ry’ubukungu, indi mibare yerekana ko Afurika ikiri inyuma ugereranyije n’indi migabane.

Yakomeje ati “Kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi maze amasoko akabasha kwihuza, ni imwe mu ntambwe zigomba guterwa mu kuziba icyo cyuho. Bityo, nta mwanya mwiza wo gushyigikira ubucuruzi bw’imbere muri Afurika wigeze ubaho nk’uwo dufite uyu munsi.”

“Igikomeye kurusha ibindi, hamwe n’abantu miliyari 1.3 n’umusaruro mbumbe wa miliyari $2.6, gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA) bizihutisha iterambere ry’uruhererekane nyongeragaciro k’ibicuruzwa ku mugabane, binazamure ubukungu mu bijyanye n’inganda n’ubucuruzi.”

Ibyo byose ngo bigomba kugendana no gushyiraho uburyo bushya bwo gukorera ibintu mu nganda muri Afurika, ngo haboneke ibicuruzwa bibasha guhangana ku isoko.

Hakenewe uburezi butanga ubumenyi bugezweho

Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo ibihugu bibyaze umusaruro amahirwe yose mu bijyanye n’ibikorerwa mu nganda, hakenewe imbaraga mu kongerera imbaraga urwego rw’abikorera.

Kongerera imbaraga uru rwego kandi ngo bigendana no guteza imbere uburezi guhera mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, imyuga n’ubumenyingiro na za kaminuza.

Yakomeje ati “Guhuza uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bizatuma haboneka ubumenyi bukenewe ku rubyiruko rw’abanyafurika mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorerwa mu nganda zacu ndetse no mu bucuruzi kugira ngo bibashe guhangana ku rwego rw’Isi.”

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko iki cyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko kwiringira ibintu bituruka hanze bidatanga ibisubizo birambye, ahubwo gishimangira akamaro ko kwishyira hamwe hagamijwe iterambere.

Ibyo bikanajyana n’uburyo ikoranabuhanga rikenewe mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Yatanze urugero mu Rwanda, uburyo u Rwanda rurimo gufatanya n’ibindi bihugu ndetse rugeze kure ibikorwa byo gutangiza uruganda rukora inkingo zitandukanye, zizafasha mu guhangana na COVID-19 n’izindi ndwara.

Yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho AfCFTA.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitezweho amasezerano y’ubucuruzi afite agaciro ka miliyari $40, rikitabirwa n’abamurika basaga 1000.

Ku munsi wo gufungura iri murikagurisha, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriwe na Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo namwe na Olusegun Obasanjo uyoboye inama ngishwanama kuri IATF wanayoboye Nigeria.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ahura na Perezida Cyril Ramaphosa
Dr. Ngirente yakiriwe na Perezida Ramaphosa na Olusegun Obasanjo uyoboye inama ngishwanama kuri IATF
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye
Iyi nama ikurikiye iyabereye mu Misiri mu 2018
TAGGED:AfCFTAAfurika y'EpfoDr Edouard NgirentefeaturedMInisitiri w'INtebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Y’U Rwanda Mu Rukiko Iregwa N’Umunyamakuru Byansi
Next Article Telefoni 4,144 Zigezweho Zahawe Abatishoboye Muri Gahunda Ya Connect Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?