Dr Ngozi Okonjo Yatangiye Akazi Ko Kuyobora Ubucuruzi Bw’Isi

Madamu Ngozi Okonjo-Iweala kuri uyu wa Mbere tariki 01, Werurwe, 2021 yakiriwe na bagenzi be bagiye gukorana mu Muryango ushinzwe ubucuruzi ku Isi, World Trade Organization.

Ikicaro cy’uyu muryango kiri i Génève mu Busuwisi. Dr Ngozi yari aherutse gutorerwa kuyobora uriya muryango, akaba abaye umugore wa mbere uwuyoboye kuva washingwa tariki 01, Mutarama, 1995.

Incamake y’ubuzima bwa Dr Ngozi Okonjo

Yavutse tariki 13, Gicurasi, 1954. Ni Umugore wo muri Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bwa USA. Ni umuhanga mu bukungu n’ubufatanye mpuzamahanga.

- Kwmamaza -

Azwiho kugirana n’abantu bakomeye ibiganiro bihambaye bigamije gutuma agera ku cyo ashaka. Ibi abikora ashingira ku mibare n’ ibitekerezo biboneye .

Mu gihugu cye cya Nigeria yabaye Minisitiri w’imari n’uw’ububanyi n’amahanga inshuro ebyiri. Niwe mugore wa mbere muri Nigeria wayoboye ziriya Minisiteri inshuro ebyiri.

Yafashije ubutegetsi bwa Olusegun Obasanjo gukurirwaho umwenda binyuze mu masezerano yo kugabanyiriza umwenda ibihugu by’Afurika mu kiswe Paris Club.

Icyo gihe Nigeria yakuriweho umwenda ungana na Miliyari 30$.

Muri 2003 yashyizeho Politiki yo kuzamura umusoro uva ku bikomoka kuri Petelori binyuze mu gushyiraho igiciro gishyize mu gaciro.

Icyo gihe kandi yatangije politiki yasaba buri Leta mu zigize Nigeria kujya yerekana uburyo ikoresha amafaranga igenerwa aturutse mu ngengo y’imari, ibi bigatuma amafaranga ya Leta akoreshwa neza.

Ngozi Okonjo yaje gukorana na Banki y’Isi bituma ashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga uko amafaranga akoreshwa.

Muri 2007 yabaye Umuyobozi mukuru muri Banki Nyafurika ushinzwe ibikorwa.

Muri 2011 yaje kugaruka muri Guverinoma ya Nigeria aba Minisitiri w’ubukungu, icyo gihe Nigeria ikaba yari iyobowe na Goodluck Jonathan.

Abandi bayoboye WHO

Yabaye umwe mu b’ingenzi bateje imbere uburezi bw’abakobwa ba Nigeria mu kiswe Growing Girls and Women in Nigeria Programme (GWIN).

Muri iyi gahunda yakoze uko ashoboye kugira ngo hashyirweho ingengo y’imari igenewe kuzamura  abakobwa binyuze mu kwiga no guhanga imirimo.

Ntawe ukundwa na bose! Uyu mugore yaje kwihanganira ishimutwa ryakorewe Nyina, ndetse aricwa.

Ibi byari bigamije kumuca intege, ariko yanga kuva ku izima, akomeza akazi ke.

Impinduka yakoze mu bukungu bwa Nigeria zatumye igihugu cye kizamuka cyane muri uru rwego ndetse kiba icya mbere muri Afurika.

Ibihugu bigize Word Trade Organization

Okonjo-Iweala yayoboye ikiswe Growth Commission (2006-2009), iyi ikaba yari Komisiyo yari iyobowe na Prof Michel Spence wigeze guhabwa Igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Muri 2012 yari ari mu bakandida baharaniraga kuyobora Banki y’Isi, akaba yari ahanganye na Jim Yong Kim waje kumutsinda.

Nyuma yo kuva muri Guverinoma ya Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala yagiye muri Komisiyo yari iyobowe na Goldon Brown wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Iyo Kimisiyo yitwa International Commission on Financial Global Opportunity.

Abahanga bavuga ko Okonjo ari umugore ufite ubumenyi buhagije kugira ngo azakore neza akazi yahawe mu kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi.

Kandidatire ye yari yaratanzwe na Perezida Muhammudu Buhari.

Mbere gato y’uko atorerwa uyu mwanya, yari yashinzwe kuyobora itsinda ry’ intumwa zihariye z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe  zishinzwe ibiganiro byo gufasha uyu muryango kubona inkingo za COVID-19.

Mu kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi yari ahanganye n’undi mugore ukomoka muri Koreya y’epfo witwa Yoo Myung-hee akaba ari Minisitiri w’ubucuruzi muri kiriya gihugu.

Mu magambo avunaguye, ibyo nibyo bigwi bya Madamu Ngozi Okonjo-Iweala.

Asuhuzwa na bagenzi be bagiye gukorana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version