Padiri Ubald Rugirangoga Yasezeweho

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uri gusezerwaho muri Kiliziya ya Regis Pacis iri mu Murenge wa Kimironko mu Karere k Gasabo. Kuri  uyu wa Gatatu nibwo azashyingurwa mu Karere ka Rusizi ahitwa Ibanga ry’Amahoro.

Ingengabihe y’uko ibikorwa byo gushyingura umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ivuga ko saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 01, Werurwe, 2021 ari bwo uri bujyanwe i Rusizi.

Hagati ya saa kumi n’ebyiri(6h00 pm) na saa moya z’ijoro(7h00pm) nibwo uri bwakirirwe muri Kiliziya nto(chapelle) ya Evêché ya Cyangugu.

- Advertisement -

Nyuma y’iminota 30, umurambo we urajyanwa ku Ibanga ry’Amahoro aho uzashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Werurwe, 2021.

Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yari amaze iminsi arwaye ariko yarakize.

Urupfu rwe rwamenyeshejwe mbere na mbere abantu bakora muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club kuko Padiri Ubald Rugirangoga yari asanzwe ari umurinzi w’igihango

Aho yari arwariye muri USA, mu Ntara ya Utah bageragaje kumufasha ariko biranga kuko ibihaha byari byarangiritse cyane.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Ingengabihe yo guherekeza Padiri Ubald Rugirangoga

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

Mu Misa yo kumusezeraho
Yasezeweho n’Abihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gaturika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version