Dr.Rwamucyo Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30

Dr. Rwamucyo( Credit: France 24)

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kuzakatira igifungo cy’imyaka 30 Umunyarwanda Dr.Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umwe mu banyamategeko bunganira abaregera indishyi witwa Maître Rayman Remtola avuga ko muri uru rubanza bafite ibimenyetso bifatika byerekana ko Dr.Rwamucyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo Rwamucyo yagengwaga n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko kuba yarize mu cyahoze ari Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete byatumye amenya uburyo bw’icengezamatwara.

Bwemeza ko kubera ubumenyi yari afite mu icengezamatwara, yivugiye ko RTLM( radio ivugwaho kuba ari yo yenyegeje urwango Interahamwe za MRND n’Impuzamugambi za CDR zari zifitiye Abatutsi) yakoraga ibiganiro ‘bisanzwe’.

Abanyamategeko bakora mu bushinjacyaha muri uru rubanza bavuga ko iyo Dr. Rwamucyo avuga atyo, aba yirengagiza nkana ko umwe mu nshuti ze zari abantu b’imena mubo RTLM yari ishingiyeho witwa Jean Bosco Barayagwiza yahamijwe n’inkiko Jenoside, arakatirwa aza kugwa mu buroko.

Me Rayman ati: “ Ku bwanjye Dr.Eugène Rwamucyo akwiye igihano cya burundu ariko ibikurikizwa n’urukiko rujyendeye kubyatanzwe n’Ubushinjacyaha nibyo bizamugenera ibihano”.

Rwamucyo yabaye umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR).

Ashinjwa gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura Jenoside.

Ibyo byose bifitanye isano n’ibimenyetso n’ubuhamya byakusanyirijwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Abatangabuhamya babwiye urukiko ko Dr.Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi barimo n’abakiri bazima babaga bakomeretse, bigakorwa n’imashini zikora imihanda bita caterpillars.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango( nawe yahamwe na Jenoside), yiyumviye Dr. Rwamucyo abwira Interahamwe ko zigomba kwica.

Ati: “Yabwiye umuyobozi  kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo”.

Rwamucyo n’abamuburanira bemeza ko arengana, ko ari umwere.

Ku ruhande rwe, avuga ko yatanze amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi, akavuga ko yabivuze mu rwego rwo gukumira ingaruka ‘iyo mibiri yari bugire ku bidukikije’.

Ibyo uko yategetse ko n’Abatutsi bazima bajugunywa muri ibyo byobo yarabihakanye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo urukiko ruzanzura kuri uru rubanza ruregwamo umwe mu ntiti zari zikomeye mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Dr. Rwamucyo akomoka mu cyahoze ari Komini Gatonde yari iri muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Mu mwaka wa 1995 yatse ubuhingiro muri Côte d’Ivoire abwimwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.

Nyuma mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2005 yakoze mu Bufaransa mu rwego rw’ubuvuzi ndetse mu mwaka wa 2008 aza kubona akazi mu bitaro biri ahitwa Mabeuge mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Yakomeje gukora ahandi hatandukanye mu Bufaransa ariko mu mwaka wa 2010 aza gufatwa ubwo yari yagiye mu muhango wo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza nawe wari warahamwe na Jenoside akaza kugwa muri gereza i Cotonou muri Bénin afite imyaka 60.

Jean Bosco Barayagwiza

Barayagwiza we yakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi.

Mu mwaka wa 1999 nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 32 aza kugwa muri gereza azize indwara ya Hepatitis C.

Izindi ntiti zahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi ni Dr Leon Mugesera wari intiti mu ndimi ufungiye muri gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza, Dr. Ferdinand Nahimana wari intiti mu mateka wakatiwe burundu iza kugabanywa iba imyaka 30 aza no kurekurwa, Dr Venant Rutunga uherutse gukatirwa imyaka 20.

Dr.Mugesera

Hari kandi Dr.Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Leta y’Abatabazi( yapfuye mu mwaka wa 1998); Kambanda Jean wayibereye Minisitiri w’Intebe(yakatiwe burundu afungiye muri Mali); Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango(yakatiwe burundu igihano kiza kugabanywa kiba imyaka 47) n’abandi.

Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version