Abahanga mu mateka bemeza ko ikayi y’umwihariko bita Journal Intime ari ingirakamaro mu kumenya imibereho y’abantu batubanjirije ku isi. Niyo yabafashije kumenya uko Abayahudi babagaho mu Ntambara ya Kabiri y’isi binyuze mu ikayi y’akana k’agakobwa kitwaga Anna Frank.
Ako gakayi kafashije abashakashatsi kumenya uko Abayahudi bihishaga, uko babonaga icyo basamura, ibikorwa by’ubugome byakozwe n’Abanazi, uko ingendo ndende Abayahudi bakoraga bava hamwe bajyanwa aho bari bwicirwe zareshyaga, amazina ya bamwe mu bishe n’abishwe n’ibindi n’ibindi.
Muri iki gihe, hari indi kayi yafashije Polisi ya Kenya kumenya iby’urupfu rw’umwari wakundaga kwandika ibyamubayeho buri munsi.
Nibura amakuru ajyanye n’urupfu rwa Christine Nyakio byoroheye Polisi kuyabona igendeye kuri ako gakayi nyakwigendera yakundaga kwandikamo gahunda ze za buri munsi.
Kabonywe n’abapolisi bashinzwe iperereza muri Polisi ya Kenya ubwo bageraga mu rugo aho Christine Nyakio yabaga bashaka kumenya uko byagenze ngo yicwe n’umurambo we ujugunywe mu gihuru.
Akamaro ka Journal Intime ni ugukusanya amakuru kuri nyirako, mu buryo buhoraho, italiki ku yindi.
Uretse gutangaza ibyabaye ku muntu, ako gakayi gafasha nyirako gusubiza inyuma akareba uko yitwaye, ibyamubayeho, ibyabaye ku nshuti no ku bavandimwe, hakiyongeraho no kwinegura ku bitaragenze neza hagamijwe kwikosora.
Iyo kayi igomba kuba ifite umubyimba uringaniye ku buryo nyirayo ashobora kuyigendana.
Ubwinshi n’agaciro k’amakuru iba ibitse, bituma igomba kuba ifite igifubiko gikomeye, ikagira n’aho umuntu atwara ikaramu.
Ni byiza kwirinda kuyandarika ngo abana bayibone bayice, bayimeneho icyayi, igikoma, bayisige ibiryo cyangwa yangirike mu bundi buryo.
Mu kuyandikamo, umuntu ahera ku byo yumva by’ingenzi byaranze umunsi we, bikubiyemo amasaha yabyukiye, italiki[ni ingenzi cyane], aho yaciye akahatinda, ab’ingenzi baganiriye, ibyo yakoze, ibyamubabaje n’ibyamushimishije…
Ikaramu niyo iba igomba kuganiriza ikayi, ikayibwira ibyabaye uwo munsi byose.
Kubera ko hari byinshi birangaza abantu bikaba byatuma runaka atibuka ibyo byose, ni byiza ko muri telefoni zigezweho hashyirwamo uburyo bwo kwibutsa nyirayo ko igihe cyo kwandika muri Journal Intime kigeze.
Iyi kayi igomba gufatwa nk’ibanga kubera ko ibiyanditsemo biba ari ubuzima bwite bw’umuntu.
Muri Journal Intime hari abatandikamo amagambo menshi ahubwo bakomekamo amafoto yabo cyangwa ay’inshuti zabo.
Icyaba cyanditsemo cyose, ni ngombwa kwibuka italiki kuko ifasha gukomeza kumenya urukurikirane by’ibyabaye n’igihe byabereye.
Kubera imiterere y’iyi nyandiko n’icyo iba igamije, hari bamwe bayandika mu buryo butazorohera buri wese kuyisoma.
Babikora birinda ko ‘uzayigwaho’ azahita amenya-mu buryo bumworoheye- amakuru ayirimo.
Niyo mpamvu hari abayandikamo mu buryo bitekerereje, bagamije ko ibirimo bimenywa nabo gusa cyangwa undi ufite inema yo gufindura ibihishwe.
Mu kwandika muri iyi kayi, abantu bagirwa inama yo kwandika birekuye, bakavuga ibyo bibuka byose byabayeho uwo munsi.
Bibafasha gukomeza kwisuzuma, bakamenya aho batitwaye neza bakahakosora ku munsi ukurikiye.
Ni uburyo kandi bwo kureba uko abandi bababona, bigatanga uburyo bwo kwikosora aho bitagenze neza.
Imihihibikano y’ubuzima bw’iki gihe iri mu byibagiza bamwe kwandika inkuru zabo.
Icyakora ubushake no kuzirikana akamaro kabyo biri mu byatuma [uyu munsi] utangira kwandika Journal Intime yawe.