Ubutabera bwanzuye ko Sosthène Munyemana afungwa imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Tumba.
Perezida w’Urukiko yatangaje ko uru rukiko rwasanze yarateguye, ashyira ku murongo kandi acunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30.
Abashinjacyaha bagize bati: “Ntimwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Kumuhana ni umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.
Ubushinjacyaha bwagaragaje igihamya cy’uko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Bwagaragaje ko Munyemana yatanze ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.
Bwavuze ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7, Mata, 1994 anayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.
Abakozi b’ubushinjacyaha kandi bagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi kuko uwabivugaga yari umunyabwenge wubashywe, umuganga wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Munyemana yemera ko abaturage bamutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano kandi ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa, bivuze ko yagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwabo.
Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica.
Abo ni uwitwaga Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.
Hari kandi umutangabuhamya witwa Claire Uwababyeyi wavuze ko abana be biciwe kuri bariyeri bishwe na Munyemana ubwe.
Abatangabuhamya bamushinja ko yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva taliki ya 17 Mata kugeza taliki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.
Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.
Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abajyaga kwica abagore babanzaga kubafata ku ngufu babafatiye kuri za bariyeri, kandi ngo Munyemana ari mu batangaga amabwiriza y’uko bigomba kugenda gutyo.
Umushinjacyaha Mukuru witwa Me Sophie Havard yagaragaje ko mu mwaka wa 2008 Inkiko Gacaca zakatiye Munyemana igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.
Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.
Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.
Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko ngo yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya Dr Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.