Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr.Sosthène Munyemana Yakatiwe Gufungwa Imyaka 24
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dr.Sosthène Munyemana Yakatiwe Gufungwa Imyaka 24

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2023 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Sosthene Munyemana, a Rwandan doctor arrives at Paris court house, Thursday, Nov. 23, 2023 over his alleged role in the 1994 genocide in his home country. Munyemana who has been living in France for decades faces charges of genocide, crimes against humanity and complicity in such crimes. (AP Photo/Christophe Ena)
SHARE

Ubutabera bwanzuye ko Sosthène Munyemana afungwa imyaka  24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Tumba.

Perezida w’Urukiko yatangaje ko uru rukiko rwasanze yarateguye, ashyira ku murongo kandi acunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30.

Abashinjacyaha bagize bati: “Ntimwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Kumuhana ni umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

Ubushinjacyaha bwagaragaje igihamya cy’uko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bwagaragaje ko Munyemana yatanze ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.

Bwavuze ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7, Mata, 1994 anayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Abakozi b’ubushinjacyaha kandi bagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi kuko uwabivugaga yari umunyabwenge wubashywe, umuganga wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Munyemana yemera ko abaturage bamutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano kandi ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa,  bivuze ko yagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwabo.

Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica.

Abo ni  uwitwaga Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Hari kandi umutangabuhamya witwa Claire Uwababyeyi wavuze ko abana be biciwe kuri bariyeri bishwe na Munyemana ubwe.

Abatangabuhamya bamushinja ko yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva taliki ya 17 Mata kugeza taliki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.

Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.

Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abajyaga kwica abagore babanzaga kubafata ku ngufu babafatiye kuri za bariyeri, kandi ngo Munyemana ari mu batangaga amabwiriza y’uko bigomba kugenda gutyo.

Umushinjacyaha Mukuru witwa Me Sophie Havard yagaragaje ko mu mwaka wa  2008 Inkiko Gacaca zakatiye Munyemana  igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.

Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko ngo yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Ubushinjacyaha bwari  bwasabye Urukiko guhamya Dr Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

TAGGED:featuredJenosideMunyemanaTumbaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abaturage Miliyoni 44 Baratora Umukuru W’Igihugu
Next Article Muganga Yahawe Ipeti Rya General W’Inyenyeri Enye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?