Connect with us

Mu Rwanda

Idosiye Y’Umunyamakuru Nkundineza Yageze Mu Rukiko

Published

on

Yisangize abandi

Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye iregwamo Umunyamakuru wigenga,

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana mu ruhame,guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha idosiye ye yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bumurega yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha kandi akamutera ubwoba.

RIB yari yagejeje ku bushinjacyaha idosiye ya Jean Paul Nkundineza taliki 23, Ukwakira, 2023.

Ubushinjacyaha nabwo bwihutiye kuyisuzuma none bwaraye buyigejeje ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, igisigaye kukaba kuzamenya italiki y’urubanza rwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha yaregewe Urukiko bitahindutse, ahubwo ari bine nk’uko iperereza ry’ibanze rya RIB ryabigaragaje.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version