Dr Stella Nyanzi Utavuga Rumwe Na Museveni Yahunze Igihugu

Intiti ya Kaminuza ya Makelele akaba aharanira n’uburenganzira bwa muntu muri Uganda Dr Stella Nyanzi yahungiye i Nairobi muri Kenya.

Aya makuru yemejwe n’umwunganira mu mategeko witwa Me George Luchiri Wajackoyah.

Uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we yahunze itotezwa yakorerwaga n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Muri Nyakanga, 2020 Nyanzi yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko umunsi yumvise ko Perezida Museveni yapfiriye ku butegetsi uzaba ari umunsi w’ibyishimo byinshi kuri we.

- Advertisement -

Hari mu kiganiro mpaka yagiranye n’undi mugore wo mu ishyaka NRM rya Museveni cyabereye kuri imwe muri Televiziyo zirebwa n’abantu benshi muri Uganda.

Stella Nyanzi yavuze ko mu buzima busanzwe nta muntu uririra umugizi wa nabi kuko yapfuye.

Avuga ko adashobora kuzababazwa no kumva ko Umukuru w’igihugu cye yapfuye, kuko ngo na we ‘yamugiriye kandi agikomeje kumugirira nabi.’

Icyo gihe yagize ati: “Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye nzajya mu muhanda mbyine bitinde. Nzabyina kuko iyo abantu bapyinagaza abandi bavuyeho, abantu bumva baruhutse kandi nta we bibabaza. None se ni iki cyambuza kwishimira ko umuntu wanzengereje yapfuye!”

Yavuze ko atigorora ku muntu uwo ariwe wese, kandi ko kuba avuze kuriya nta mbabazi abisabira.

Yabwiye abari bamuteze amatwi  ko imitima y’abatuye Uganda idakunda Perezida wabo ahubwo ko bamutinya.

Stella Nyanzi yasabye Perezida Museveni kurekura ubutegetsi kuko akuze cyane kandi abaturage be bakaba batakimukunda nka mbere.

N’ubwo asaba Perezida Museveni kuva ku butegetsi, we si uko abyumva.

Nta minsi ishize yongeye gutorerwa kuyobora Uganda ku majwi make ugereranyije n’ayo yabonaga mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version