Byatangiye Tariki 08, Nyakanga, mu nama ikomeye y’umutekano ubwo havukaga impaka hagati ya General Tshiwewe na Lieutenant General Jean-Claude Yav zazamuye umujinya ukomeye hagati yabo.
Hari saa saba z’amanywa ubwo General Christian Tshiwewe Songesha wahoze ari uwa hafi cyane ya Perezida Tshisekedi ariko ubu akaba yarigijweyo yagiranaga amakimbirane na mugenzi we twavuze haruguru.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko abo bagabo bateranye amagambo ndetse bashinjanya gushaka guhirika Perezida Tshisekedi.
Ntibyarinze bose barafashwe barafungwa ariko Gen Yav aza kurekurwa n’aho Tshiwewe agumanamo n’abandi basirikare bakuru barimo Maurice Nyembo wari ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka n’uwari Umunyamabanga we witwa Colonel Adelard.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 09, Nyakanga, urugo rwa General Tshiwewe ruri i Kinshasa rwari rwagoswe n’ingabo.
Ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira, abamurindaga bose yabambuwe barafungwa n’abo basenganaga bamwe barafashwe.
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Congo irabitangazaho ariko amakuru y’abantu bafashwe bagafungwa kandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa gisirikare na Politiki akomeje gusakara.
Tshiwewe ava i Lubumbashi ariko kavukire ye bwite ikaba mu Ntara ya Lualaba.
Ni umusirikare ukomeye uzwi cyane mu ngabo za DRC ndetse wigeze kuyobora ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.
Mu mwaka wa 2022 yabaye Umugaba mukuru w’ingabo za DRC, ava muri izo nshingano mu mwaka wa 2024 ahita agirwa Umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, bikaba byaramubereye uburyo bwo gukomeza kuba hafi y’ubutegetsi bukomeye bw’igihugu.