Guhera muri Mutarama, 2025 kugeza ubu abantu 950 bamaze gupfa bazize macimyamwambi( cholera ), mu gihe abantu 38,000 bamaze kuyirwara bakaba barakize.
Ni imibare yatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN witwa Stéphane Dujarric mu kiganiro yatangiye i New York ahari icyicaro cy’uyu Muryango.
Dujarric avuga ko iyo mibare iremeye kubera ko mu gihe kitageze ku mwaka kuba hapfuye abantu hafi igihumbi ari bibi.
Iyi ndwara imaze kugera mu Ntara 17 muri 26 zigize Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo no mu Murwa mukuru, Kinshasa.
Ahandi iri kandi hatuwe cyane ni muri Maï-Ndombe no muri Équateur, izi zikaba Intara zidakunze kugaragaramo ibyorezo nk’ahandi.
Stéphane Dujarric avuga ko ikibazo kiri muri DRC gisaba buri rwego bireba kucyinjiramo kugira ngo kigabanye ubukana kandi gihagarikirwe aho kigeze.
Ni ibindi avuga ko byihutirwa kuko mu gihe gito kiri imbere mu Ntara nyinshi za DRC hazatangira kugwa imvura nyinshi, ikaba izwiho kugira uruhare mu gukwirakwira kw’indwara ziterwa no kunywa, koga, gutekesha, gufurisha no kubakisha amazi yanduye.
Itumba mu bice byinshi bya DRC riza guhera muri Nzeri kugeza mu Ukuboza buri mwaka.
Icyakora ubunini bw’iki gihugu butuma imvura itagwira hose icyarimwe nubwo gifite amashyamba menshi.
Muri rusange, inzego za DRC zishinzwe ubuzima zivuga ko ubukangurambaga mu byerekeye isuku ari ngombwa kugira ngo abaturage birinde gukomeza kwanduzanya kandi bukorerwe cyane cyane ababyeyi bafite abana bakiri bato cyane.
Buzajyanirana kandi no gukingira abantu bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi, ubu hakaba hamaze kubarurwa abagera kuri Miliyoni eshatu bagomba kugezwaho ubwo bukangurambaga biterenze impera za Nyakanga.
Hagati aho, hari $ 750,000 byamaze gutegurwa ngo bizakoreshwe mu bikorwa byo kurwanya macinyamyambi mu Murwa mukuru, Kinshasa, umujyi wabaruwemo abantu 1,500 bayanduye guhera rwagati muri Mata, muri bo 120 bakaba barapfuye.
Hari andi mafaranga yamaze gutangwa no muri Kivu ya ruguru, muri Maniema no muri Tshopo.
Ikibazo gikomereye abashaka gukemura iki kibazo ni uko hari ahenshi hatari amazi n’aho biri bikaba ari bike cyangwa se bishaje.
Repubulika ya Demukarasi ituwe n’abantu 112,832,473, iyi ikaba imibare iheruka mu mwaka wa 2025.