DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Amwe mu maduka acururizwamo n'abanya Lebanon

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko iby’uko abanyamahanga bemerewe gukora ubucuruzi buto buto burimo amaduka, ubugeni, ubukorikori n’ibindi, batazongera kubyemererwa.

N’ubusanzwe iki cyemezo cyari gihari ariko kiri hafi kurangira none byashimangiwe ko nta munyamahanga rwose uzemererwa kujya muri uru rwego rw’ubucuruzi.

Kinshasa ivuga ko ubu bucuruzi bugomba kwiharirwa n’abaturage ba DRC kugira ngo ab’amikoro make babone aho bakura amafaranga abatungira imiryango.

Iki cyemezo bita moratoire mu Gifaransa cyari buzarangirane n’Ugushyingo, ariko kizakomeza kubahirizwa uko kiri, ibi bikaba byemejwe na Minisitiri w’ubucuruzi mu gihugu witwa Daniel Mukoko Samba.

Mukoko Samba yabwiye abashoramari bahuriye nawe muri Hoteli yitwa Béatrice Hôtel iri i Kinshasa ko gukurikiza kiriya cyemezo bihuje n’ibiri mu Itegeko ryo mu mwaka wa 1973 (icyo gihe iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko) rivuga ko ubucuruzi buto buto ari umwihariko w’abaturage ba Congo gusa.

Ati: “ Dufite itegeko ryo mu mwaka wa 1973 ribigena. Rivuga ko ubucuruzi buciriritse bugenewe abaturage b’iki gihugu bonyine, icyakora kurishyira mu bikorwa bigaragaramo imbogamizi.”

Samba avuga ko kubera izo mbogamizi, hari amategeko-teka y’Abaminisitiri b’ubucuruzi, mu bihe bitandukanye, yashyizeho ‘ubugororangingo’ bituma n’abanyamahanga binjira muri ubwo bucuruzi.

Icyakora Minisiteri y’ubucuruzi muri iki gihugu yatangaje ko ari ngombwa ko ibikubiye mu itegeko ryo mu mwaka wa 1973 bikomeza gukurikizwa.

Ikindi Mukoko Samba Daniel avuga ni uko hagiye gushyirwaho Komisiyo yihariye igomba gutegura itegeko rivuguruye rigena uko ubwo bucuruzi bugomba kuzakorwa kandi mu gihe kirambye.

Iryo tegeko rigomba kuzagena uko ubucuruzi bugenewe abenegihuhu bugomba gukorwa, rikerekana n’imbago abanyamahanga batagomba kurenga igihe cyose biyemeje gucururiza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imwe mu mbogamizi iki gihugu gifite ni uko kidatekanye ngo abagituye babone uko batekereza imishinga y’ubukungu irimo n’ubucuruzi mu ngeri nyinshi.

Minisitiri Daniel Mukoko Samba yasabye ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cye gutekereza uko bashora amafaranga mu bucuruzi bwinshi kugira ngo igihugu kibone henshi gikura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version