Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye

Dr. Bernadette Arakwiye uyobora Minisiteri y’ibidukikije avuga ko hamwe muho u Rwanda rushora ari mu gusukura ikirere cyarwo kugira ngo abarutuye bahumeke umwuka usukuye.

Yabwiye abaje kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwuka mwiza ko ibyo u Rwanda rubikora binyuze mu gushora mu bikorwa byo gupima ubuziranenge bw’ibyuka biva mu binyabiziga.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 16, Nzeri ,2025, nibwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’Ikirere Gikeye, bibera mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette yagize ati: “U Rwanda rushora imari mu kongera isuku y’ikirere. Twatangije gahunda yo gupima imyuka ihumanya iva mu binyabiziga kandi dukoresha ikoranabuhanga rihanitse rifasha kumenya ibinyabiziga bihumanya cyane, bigafasha abatwara ibinyabiziga kugira uburyo bw’isuku burushijeho.”

Asanga ibyo byaratewe n’uko u Rwanda rwasinye amasezerano y’i Vienne n’aya Montréal kandi ko rugomba kuyakurikiza kubera akamaro arufitiye..

Minisiteri y’Ibidukikije yashimye kandi ikigo gitanga amahugurwa mu gutunganya umwuka kitwa ‘ACES Cooling’ gifasha mu gusangira ubumenyi no gutanga amahugurwa hirya no hino muri Afurika.

Ati: “ACES Cooling ni ikimenyetso gikomeye kerekana uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ibisubizo byo kurinda akayunguruzo k’izuba ‘Ozone’, gukoresha neza ingufu, kugira umutekano w’ibiribwa no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”

Muri biriya birori Umunyarwanda witwa Jean Rémy Kubwimana avuga ko ari gukora ubushakashatsi ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, avuga ko akayunguruzo k’izuba karimo kongera gusubirana bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu mu rwego rwo kukabungabunga.

Avuga ko uwo muhati wo ku isi uramutse urambye wazagira akamaro gafatika.

REMA nayo ishima ko hari aho u Rwanda rugeze ruteza imbere umuhati wo gutuma ikirere kiba kiza.

Umuyobozi Mukuru wayo Juliet Kabera ati: “U Rwanda rwiyemeje kubakira kuri uwo murage binyuze mu mikorere y’inzego z’igihugu, gushora imari mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa nka ‘ACES Cooling.”

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere cyarwo ku kigero cya 38%.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo Minisiteri y’Ibidukikije yari yatangaje ko iyo 38% ingana na toni miliyoni 4.6 z’imyuka ya ‘dioxydes de carbone’ izaba yagabanyijwe bitarenze umwaka wa 2030.

Ni gahunda ishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’i Paris (Paris Agreement), yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Yemejwe mu Ukuboza 2015, u Rwanda ruyasinya muri Nzeri 2016, akagira intego nyamukuru yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo ubushyuhe bw’isi butarenga degrés Celsius 2, bikaba akarusho bubaye munsi ya degrés Celsius 1,5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version