DRC: Abanyamakuru Batawe Muri Yombi N’Igisirikare Cya Leta

Abo banyamakuru bakoreraga radio y’abaturage ikorera i Mangina muri Kivu y’Amajyaruguru muri Kilometero 30 uvuye mu Murwa mukuru w’iyi Ntara witwa Beni.

Radio Okapi ivuga ko abo banyamakuru babiri n’abatekinisiye babiri b’iyo radio bafashwe n’ingabo za DRC ku wa Gatandatu bakaba bafungiwe ahantu hatazwi ‘kugeza ubu’.

Mugenzi wabo witwa Victor Kasereka Kikombi avuga ko kuva icyo gihe kugeza igihe yavuganiye na Radio Okapi, ibiro bya radio asanzwe akorera byari byafashwe bunyago n’ingabo za DRC ndetse ngo hari ibikoresho byayo bamaze kuvana muri studio.

Uwo munyamakuru nawe ari gukorera mu bwihisho.

Amakuru avuga ko abanyamakuru bafunzwe ari umwanditsi mukuru w’iki gitangazamakuru witwa Chukurani Maghetse n’umunyamakuru usanzwe witwa Yvès Romaric Baraka ndetse n’abatekinisiye babiri ari bo  Sharo Mbonga na Glades Kiro.

Kuva ku wa Gatandatu taliki 06, Mutarama, 2024 kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, iriya radio yari ikiri mu maboko y’ingabo za DRC nk’uko Okapi ibyemeza.

Kugeza ubu kandi ntacyo ingabo ziratangaza cyaba cyaziteye gufata bunyago no gufunga bamwe mu bakozi b’iriya radio y’abaturage no gufatira ibikoresho.

Icyakora umwe mu basirikare ‘bakuru’ bakorera muri ako gace witwa Capitaine Antony Mwalushay avuga ko bafashe bariya banyamakuru kugira ngo bagire ibyo babazwa ariko ntiyagira icyo abikomozaho.

Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko ingabo za DRC zishinja iriya radio gukorana n’abantu bashinze umutwe w’inyeshyamba barimo n’Umudepite wiyamamarije gutorerwa guhagararira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ayo makuru ashimangira ko uwo muntu( tutaramenya amazina ye) ari Umudepite ufite imbaraga akaba yarakoranye n’abanyemari bashinga uwo mutwe w’inyeshyamba( nawo utavugwa izina) kandi baha radio yavuzwe haruguru amafaranga ngo bakorane mu icengezamatwara.

Ibi ariko ntibiratangazwa n’urwego rudafite aho rubogamiye muri iki kibazo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version