‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko hari abacuruza lisansi batayirangura ku bwende bwabo kandi ihari. Ifoto: BBC.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira muri Komini Bugendana iri mu Ntara ya Gitega ko igihugu cye gifite lisansi ihagije ahubwo ko ba nyiri stations ziyicuruza ari bo banze kujya kuyifata. Icyakora, bo babaza aho iyo lisansi avuga iri!

Abacuruza lisansi bavuga ko iyo babajije sosiyete y’igihugu iyishinzwe bita SOPEBU (Société pétrolière du Burundi) aho lisansi iri ngo bayigure, ntacyo ibasubiza.

Hari umwe muri abo bacuruzi wabwiye Burundi Iwacu ko amaze amezi atatu asabye iyo sosiyete kumuha lisansi ariko yategereje ko ayihabwa agaheba.

Avuga ko nubwo yaba ihari, kuyibona bitoroshye kubera ubuke bwayo, ingingo ihabanye n’ibyo Perezida Ndayishimiye avuga ko kuko we yemeza ko ihari ku bwinshi.

Ati: “ Ikigo SOPEBU kiduha lisansi nke kuko nk’ubu mu mezi atatu ashize nahawe litiro 25,000 kandi nari nasabye ingana na litiro 30,000 kandi zose nari narazishyuye mbere. Rimwe baguhe litiro 5000, ubundi ntibagire icyo baguha, bikagusaba gutereza igihe kirekire.”

Iby’uko ikosa ari iry’abacuruzi, we arabikahakana avuga ko nta kuntu umucuruzi wubatse igikorwaremezo cy’ubucuruzi atakwishimira kurangura kandi ari byo bituma acuruza.

Yunzemo ati: “Twubatse stations za lisansi kugira ngo ducuruze, twunguke. Kuvuga ko ari twe tudashaka kuyirangura ndumva byaba ari ukudashyira mu gaciro.”

Mu mvugo yumvikanamo kurakara, uyu mucuruzi utatangajwe amazina avuga ko aho ibintu bigeze, agiye kuzasenya iriya station, aho yari iri akahubaka butiki kuko ari yo abona yakunguka.

Asanga ibyiza ari uko Leta yakongera ubwinshi bw’iyo itumiza hanze, ikareka gushinja abacuruzi kutayirangura, kuko ibaye ihari ihagije ntawakwanga kuyirangura cyanecyane ko icyo gihe yaba inahendutse.

Perezida Ndayishimiwe we avuga ko lisansi itakiri ikibazo ahubwo ko abacuruzi babigendamo biguru ntege ntibayirangure ngo bayigurishe abaturage.

Muri Komini Bugendana yo muri  Gitega, yahavugiye ko ibintu nibikomeza gutyo Leta izafatira izo stations za lisansi igatangira kuba ari yo izikoresha mu nyungu z’abaturage.

Ibi ariko hari umwe mu bakurikiranira hafi politiki y’Uburundi witwa Jean Ndenzako akaba n’umuhanga mu bukungu uvuga ko byaba ari ukwivanga mu mikorere y’urwego rw’abikorera ku giti cyabo kuko kubaka izo stations byaba ari uguca intege ishoramari ryigenga.

Ndenzako ati: “ Ibibazo byo kutabona ibikomoka kuri petelori biri mu Burundi ntibyakuruwe n’abikorera ku giti cyabo badasora cyangwa ngo bagire ikindi kibi bakora, ahubwo byakuruwe n’uko Leta idafite amadovize($) yo kubitumiza hanze.”

Mu mpera z’umwaka wa 2023, amadolari Uburundi bwari bubitse mu isanduku yabwo yashoboraga kubufasha gutumiza lisansi y’iminsi 24 gusa.

Ibi ni Jean Ndenzaho ubyemeza atyo.

Asobanura ko iyo Perezida Ndayishimiye avuga kuriya, aba ari gutanga ubutumwa bubi ku bikorera haba imbere mu gihugu n’abandi batekerezaga kuzagishoramo mu gihe kiri imbere.

Kuri we, ibivugwa n’Umukuru w’igihugu biramutse bikozwe uko byakabaye, byazagira ingaruka ku cyekerezo cy’iterambere Uburundi bwihaye cy’umwaka wa 2040-2060 cy’uko  buzaba ari igihugu gifite aho gihagaze mu bukungu.

Abikorera mu Burundi bategereje kureba ikizakurikira iyo mbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version