Nyuma yo kutagira ibyo bumvikanaho, abasirikare ba Uganda bakorera ahitwa Zale muri Teritwari ya Mahagi mu Ntara ya Ituri bararasanye batatu barapfa.
Babiri bapfuye ni abasivili b’abagore barimo umwe abo basirikare bapfaga, ibi bikaba byarabereye mu bilometero 200 uva i Bunia.
Inzego z’umutekano zo muri aka gace zabwiye Radio Okapi ko bijya gucika byatewe no kwigambanaho ko abo basirikare bahurira ku mugore umwe.
Impaka zavuyemo kurasana zabereye mu kabari kari hafi y’aho bakambitse hafi y’ikibuga cy’indege kiri hafi aho.
Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant wari wasinze bigaragara yashinje umuyobozi we ufite ipeti rya Major kujya gusambanya umugore bari basanzwe baryamana.
Umujinya wa sergeant wari ufite imbunda warazamutse arasa Major n’umurinzi we abatsinda aho.
Yarahindukiye arasa n’uwo mugore nawe aramwica.
Amasasu kandi yafashe umukobwa wacuruzaga muri ako kabari gusa we yapfuye nyuma azize ibikomere yatewe n’amasasu.
Yaguye mu bitaro by’ahitwa Mahagi.
Abandi basirikare ba Uganda bahise bafata mugenzi wabo bamwambika amapingu we n’imirambo y’abandi bapfuye babohereza muri Uganda ahitwa Nebbi.
Abaturage b’aho byabereye bakutse umutima basaba ko ingabo za Uganda zikwiye kubashumbusha ku byangijwe n’umusirikare w’iki gihugu.
Bavuga ko umukobwa wabo wazize amasasu y’ingabo za Uganda abe bakwiye impozamarira.
Sosiyete sivile yo muri aka gace ivuga ko abasirikare ba Uganda bakunze kwitwara nabi muri kariya gace bityo ko bakwiye kwisubiraho bitaba ibyo bakahava.
Mu mwaka wa 2021 nibwo ingabo za Uganda zigize icyo bise Operation Suuja zagiye muri DRC gufatanya n’ingabo zayo kuhirukana ADF gusa n’ubu ntirahacika.
Mu Cyumweru gishize muri DRC nabwo havuzwe inkuru y’umusirikare wishe umuyobozi we wari ufite ipeti rya captaine amujijije ko yamuririye amafaranga y’agahimbazamusyi.


