Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo yatangaje ko hari bombe yahitanye abasirikare bayo babiri abandi barakomereka. Abo basirikare biciwe mu gice gituranye na Goma kandi abandi batatu muri bo bagiye kuvurirwa ibikomere mu bitaro biri muri wo mujyi.
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo ryibutsa ko abasirikare b’iki gihugu bagiye muri DRC kuhirukana abarwanyi bahamaze iminsi barazengereje ubutegetsi bwa DRC barimo n’abo muri M23.
Ubuyobozi bw’izi ngabo buvuga ko hari amakuru agikusanywa ku byerekeye igitero cy’iriya bombe yahitanye abasirikare bazo kandi kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gitero.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito hatangajwe ko hari abasirikare 2,900 ba Afurika y’Epfo bari hafi kohereza mu Burasirazuba bwa DRC ngo bahashye iriya mitwe.
#RDC🇨🇩 Guerre dans l'est du pays,2 militaires sud-africains ont été tués et 3 autres blessés dans une bombe larguée contre leur base près de #Goma pic.twitter.com/yORvWz0qSc
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) February 15, 2024