Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2025 12:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama.
SHARE

Guverineri wa Ituri Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama avuga ko abasaba ingabo za DRC kwitanga ku rugamba baba bazishinyagurira kuko zishonje cyane. Mu minsi 30 y’ukwezi, baryamo iminsi 15 gusa.

Gen Nkashama avuga ko imibereho y’abasirikare ba DRC ibabaje cyane ku buryo kuibasaba kwitanga ku rugamba ari nko ‘gushakira amata ku kimasa’.

Hari video aherutse gucisha ku mbuga nkoranyambaga yavugiyemo ko abasirikare b’igihugu cye bateye agahinda.

Yunzemo ko hejuru y’inzara no kuribwa amafaranga; n’abagore b’abapfakazi b’ingabo zaguye ku rugamba badahabwa impozamarira, urwo ruhurirane rw’ibibazo rugaca intege abasirikare na benewabo.

Ati: “ Uyu munsi abasirikare bacu barya mu minsi 15 yonyine mu kwezi, ariko nujya muri Minisiteri bakakwereka umubare w’amafaranga babagenera uzumirwa. Umushahara wabo wakubwe kane ariko ntubageraho”.

Uyu musirikare mukuru uyobora Intara ya Ituri avuga ko bibabaje kuba n’abakora ubwo busahuzi badahanwa.

Avuga ko yigeze kubibwira na Perezida Tshisekedi, amubwira ko ingabo ziri mu bice birimo intambara ari nke cyane, ahagombaga kuba abantu 1,200 ukahasanga abari hagati ya 300 na 400 gusa.

Avuga ko bibabaje cyane kubona n’abasikare bari ku rugamba babwirwa inkuru mbi z’uko abagore babo bagiye kwicwa n’inzara.

Ibyo bituma abasirikare bibaza icyo bari kuruhira muri ibyo byose.

Ati:“ Ibihe turimo n’ahantu turi ni bibi kuko turi mu ntambara. Abakora ibintu biduca intege, baraduhemukira kuko n’ubundi n’aho turi tutorohewe”.

Ubuyobozi bwa DRC buvuga ko hazamuwe umushahara w’ingabo na Polisi, ariko bo bavuga ko utabageraho neza nk’uko bivugwa.

Minisitiri w’Intebe wa DRC Judith Sumirwa aherutse kuvuga ko mu mezi ane y’umwaka wa 2025 Leta yashoye mu gisirikare Miliyari $1, ni ukuvuga bwikube kabiri ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2024.

TAGGED:AmafarangaCongoDRCfeaturedIngaboInzara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi
Next Article Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?