DRC: Abaturage Barwanye N’Umusirikare Hapfa Barindwi

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Ahitwa Katana muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo haraye habereye imirwano hagati y’abasirikare n’abasivili igwamo abantu barindwi. Intandaro ni ugutongana hagati y’umubyeyi w’umukobwa wateretwaga n’umusirikare baza kugira ibyo bapfa.

Intonganya hagati y’uwo mubyeyi n’umusirikare wateretaga umukobwa we zaje kuvamo urupfu rw’uwo mubyeyi arashwe n’umusirikare.

Hari ku wa Gatatu taliki 22, ahitwa Kabushwa mu gace ka Irhambi Katana.

Nyuma y’iryo raswa, abaturage bararakaye baza guhangana n’uwo musirikare wari urashe uwo mubyeyi bagira ngo bamuhorere.

- Advertisement -

Umusirikare yahise arasamo batatu abatsindaho aho ariko abaturage ntibashirwa bakomeza guhangana nawe ndetse birakomeza kugeza hafi mu rukerera.

Imibare ivugwa na Radio Okapi yemeza ko abantu barindwi ari bo bahasize ubuzima.

Bukeye bw’aho umusirikare uyobora ingabo zikorera mu kitwa commendement de la 33e région militaire yagiyeho ngo arebe uko ibintu bimeze.

Nta makuru anyomoza cyangwa yemeza uwo mubare w’abantu barindwi baguye muri iyo rwaserera yigeze atanga.

Umudepite ukomoka muri aka agace witwa Serge Bahati asaba ko hatangizwa iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe abasivili bukozwe n’umushinzwe kubarindira umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version